Mu byaranze Sena isoje manda hari ibitaravuzweho rumwe

Abasenateri 18 kuri 24 bari bagize Sena y’u Rwanda barasoza manda yabo uyu munsi tariki 10 Ukwakira 2019. Ni sena yagize uruhare rukomeye mu miyoborere y’igihugu nko kurugira mu ivugururwa ry’itegeko nshinga, ariko yaranzwe n’ibishya bitavuzweho rumwe bigasiga urujijo mu baturage aba basenateri bahagarariye.

Sena yagiyeho mu 2003 iyoborwa guhera icyo gihe kugeza mu 2011 na Dr Vincent Biruta, wasimbuwe na Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène kuva mu 2011 kugeza muri 2014, na we asimburwa na Makuza Bernard kuva 2014 kugeza 2019.

Abasenateri bari gusoza manda abenshi batangiye mu 2011, bari 26 barimo 12 batorwa, 8 bashyirwaho na Perezida, 4 bava mu ihuriro ry’mitwe ya politiki naho 2 batorwa mu barimu ba kaminuza. Muri aba ariko hari 6 basigaje manda y’umwaka umwe kuko bagiyeho nyuma y’umwaka umwe ugereranyije n’igihe abandi bagiriyeho.

Aba basenateri bagize uruhare mu ivugururwa ry’itegeko nshinga ryatumye abaturage batora Perezida Paul Kagame utari kwemererwa kongera kwiyamamaza iyo iryo tegeko nshinga ritavugururwa cyane mu ngingo yavugaga ku ngingo y’itorwa rya perezida wa repubulika, byaje gukunda ku busabe bwa bamwe mu baturage, baje kugaragaza ko babishaka bidasubirwaho mu matora ya referendumu.

Ni Sena yatoye amategeko 270 arimo 129 ajyanye n’inkingi y’imiyoborere, 98 ajyanye n’ubukungu n’imari na 43 ajyanye n’imibereho myiza y’abaturage. Yakoze ibikorwa 55 bijyanye no kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, inungurana ibitekerezo n’abahagarariye Guverinoma inshuro 33.

Mu myaka 8 ishize hatowe imyanzuro 723 ishyirwa mu bikorwa ku rugero rwa 89% nkuko byatangajwe na Perezida wa Sena Bwana Bernard Makuza.

Perezida wa Sena Makuza Bernard(hagati) ari hamwe ba Visi Perezida Jeanne d’Arc Gakuba(ibumoso) na Fatou Harelimana(iburyo) mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 8 Ukwakira 2019

Bimwe mu bitaravuzweho rumwe muri iyi sena:

Uwari Perezida wa Sena yabaciye mu rihumye

Ni inkuru yabaye kimomo tariki 17 Nzeri 2014 ubwo Ntawukuriryayo Jean Damascène wari umaze amezi asaga 35 ari perezida wa Sena yeguraga kuri uwo mwanya.

Uyu mugabo uzwiho kutarya indimi no kurangwa n’ibitekerezo bizima, yatunguye abasenateri maze mu gitondo agitangiza inama idasanzwe y’inteko rusange abagezaho ubwegure bwe, bituma batamutakariza icyizere cyari no gushyira akadomo ku kwita umusenateri wasoje neza manda ye, kuko yashoboraga no kweguzwa ku mwanya w’ubusenateri.

Yasimbuwe kuri uwo mwanya n’uwari usanzwe ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena Bwana Makuza Bernard.

Iyegura rya Dr Ntawukuriryayo ntiryavuzweho rumwe, we yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Gusa abasenateri bagera kuri 15 bamushinje ibyaha birimo kwigwizaho imitungo yifashishije umwanya we nk’aho yakiriye abashyitsi batarenze batatu agatanga fagitire ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, gushyira mu nzu ye ibikoresho bifite agaciro gahambaye kandi byose bikishyurwa na leta, gukorera mu bwiru imwe mu mirimo ashinzwe, n’ibindi.

Iyegura rya Kantarama Penelope ritavuzweho rumwe

Kantarama Penelope wari wagizwe senateri na Perezida wa Repubulika tariki ya 6 Ukwakira 2011, yaje kwegura kuri uyu mwanya kuwa 12 Nyakanga 2013 ku mpamvu ze bwite, bityo amara amezi 21 muri iyi mirino yari kuzamaraho 96.

Isezera ry’uyu mugore wayoboye Intara y’Iburengerazuba ndetse akaba yaranabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, ntabwo ryavuzweho rumwe.

Umunyamakuru Muvunyi Fred wakoreraga ikinyamakuru Izuba Rirashe mu isesengura yakoze yanditse ko hari amakuru yavugaga ko Kantarama yaba yarirukanwe bitewe n’amagambo yavuze ashyigikira ibyavuzwe na Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete ko u Rwanda rwashyikirana na FDLR.

Nubwo bivugwa gutyo ariko, izi mpaka z’ibyatangajwe na Perezida Kikwete ntizigeze ziba mu buryo butaziguye muri Sena y’u Rwanda, bishoboka ko uyu musenateri yaba yarabiganirije bamwe muri bagenzi be.

Umuyobozi wari ushinzwe itumanaho mu Nteko Inshinga Amategeko Habimana Augustin avuga ko Kantarama Penelope atirukanwe muri Sena, kuko nta Nteko Rusange yateranye ngo imwirukane, ahubwo ngo ko yeguye ku mpamvu ze bwite.A

Uwari Perezida wa Sena , Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène, aganira n’itangazamakiru yavuze ko yakiriye ibaruwa; agakora ibiteganywa n’amategeko, ati “Ntabwo ari jyewe wakira kwegura kwe, ariko mwamwibariza icyatumye yegura. Icyakora yanyandikiye ibaruwa yo kwegura nanjye mbishyikiriza Perezida wa Repubulika n’Urukiko rw’Ikirenga.”

Mu bari abasenateri kandi harimo na Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse witabye Imana muri Nyakanga uyu mwaka nawe wagombaga gusozanya manda ye hamwe n’abandi.

Abasenateri basoje manda

Mu basoje manda harimo amazina akomeye nka Tito Rutaremara wabaye Umuvunyi Mukuru kuva uyu mwanya watangizwa mu Rwanda, hari Makuza Bernard wari perezida wa Sena wanabaye Minisitiri w’Intebe na Dr Ntawukuriryayo wiyamamaje mu matora ya Perezida akarusha amajwi abandi bakandida bose bahanganye na Kagame Paul watanzwe na FPR.

Urutonde rw’abasoje manda

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène

Abasoje manda yabo ni Honorabule Bajyana Emmanuel, Bizimana Evariste. Hari kandi Gakuba Jeanne d’Arc, Harerimana Fatou, Kazarwa Gertrude, Makuza Bernard, Muhongayire Jacqueline, Mukankusi Perrine, Mukasine Marie Claire, Musabeyezu Narcisse, Mushinzimana Appolinaire, Niyongana Gallican, Nkusi Laurent, Ntawukuriryayo Jean Damascene, Rugema Michel, Rutaremara Tito, Sebuhoro Celestin na Sindikubwabo Jean Nepomuscene.

Uko bigaragara aba basenateri ni 19 bagombye kuba 20 ariko haraburamo Dr Richard Sezibera wari senateri waje kugirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ariko ntasimburwe ku mwanya w’ubusenateri kubera ko igihe yari awusigajeho itegeko ritemera ko agisimburwamo

Abasigaje manda y’umwaka ni aba:

Abashyizweho na Perezida wa Repubulika

Abo ni Karangwa Chrisologue, Nyagahura Margaret, Uwimana Consolée na Kalimba Zephyrin.

Abatanzwe n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki(NFPO) ni Uyisenga Charles na Mukakalisa Jeanne d’Arc

Abasenateri bashya 20

Abasenateri batowe

Amajyepfo hatowe:

1.Umuhire Adrie
2.Uwera Pélagie
3.Nkurunziza Innocent

Uburengerazuba hatowe:
1.Mureshyankwano Marie Rose
2.Havugimana Emmanuel
3.Dushimimana Lambert

Uburasirazuba hatowe:

1.Nsengiyumva Fulgence
2.Bideri John
3.Mupenzi Georges

Amajyaruguru hatowe:

1.Nyinawamwiza Laetitia
2.Habineza Faustin

Mu mujyi wa Kigali hatowe Ntidendereza William

Abahagarariye kaminuza n’amashuri makuru ni Prof. Niyomugabo Cyprien watorewe guhagarira Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta na Prof. Kanyarukiga Ephrem watorewe guhagararira Kaminuza n’amashuri makuru byigenga muri Sena.

Aba biyingeraho abashyizweho na Perezida Kagame

Dr Iyamuremye Augustin 
2. Mrs Nyirasafari Esperance 
3. Mr Habiyakare Francois 
4. Dr Mukabaramba Alvera.

Dr Augustin Iyamuremye(ibumoso), Dr Alvera Mukabaramba (iburyo) bashyizweho na Perezida wa Repubulika hamwe na Juvénal Nkusi (hagati)watowe ku ruhande rw’amashyaka
Nyirasafari

Hari kandi n’abashyizweho n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO), aribo Nkunsi Juvénal wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) na Murangwa Ndangiza Hadidja wo mu ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) wasimbuye Uwamurera Salama utaremewe n’urukiko rw’ikirenga.

Umushahara w’umusenateri

Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’icyenda (1.847.609 Frw) buri kwezi. Ni mu gihe Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.

Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite, buri kwezi bongererwa buri wese ku mushahara mbumbe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000 Frw) naho aba Visi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) buri wese kandi buri kwezi.

  • Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’u Rwanda (250.000 Frw) buri kwezi;
  • Perezida na Visi- Perezida ba Komisiyo bagenerwa buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 Frw) y’itumanaho rya telefoni igendanwa buri kwezi;
  • Buri Musenateri na buri Mudepite bagenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) ku kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa;
  • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane y’u Rwanda (35.400Frw) buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.

Abasenateri n’Abadepite bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bahabwa amafaranga y’ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu gihugu.

Abasenateri cyangwa Abadepite iyo baraye mu butumwa bw’akazi imbere mu gihugu, bishyurirwa n’urwego bakorera icumbi n’ifunguro ry’umugoroba muri hoteli hakoreshejwe ifatabuguzi.A

Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite

Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.

Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:

  • Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa;
  • Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba;
  • Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi;
  • Amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta;
  • Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa;

Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite

Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw).

Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika n’Abanyamabanga ba Leta bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira:

  • Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000 Frw) buri kwezi;
  • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300.000 Frw) buri kwezi, anyuzwa kuri konti y’Urwego bireba;
  • Amafaranga yo kwishyura itumanaho rya telefoni, interineti na fagisi byo mu biro angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi;
  • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa;
  • Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa; uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.
  • Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.

Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’u Rwanda (250.000 Frw) buri kwezi;

Perezida na Visi- Perezida ba Komisiyo bagenerwa buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 Frw) y’itumanaho rya telefoni igendanwa buri kwezi;

Buri Musenateri na buri Mudepite bagenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) ku kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa;

Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane y’u Rwanda (35.400Frw) buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.

Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 4 cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga. Amafaranga y’ubutumwa imbere mu gihugu

Amafaranga y’ubutumwa bw’imbere mu gihugu:

Iyo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe, bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bishyurirwa na Leta amafaranga yose yakoreshejwe muri ubwo butumwa, herekanywe inyemezabuguzi.

Iyo ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta, Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bahabwa amafaranga y’ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu gihugu.

Iyo Abasenateri n’Abadepite bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bahabwa amafaranga y’ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu gihugu.

Abadepite iyo baraye mu butumwa bw’akazi imbere mu gihugu, bishyurirwa n’urwego bakorera icumbi n’ifunguro ry’umugoroba muri hoteli hakoreshejwe ifatabuguzi.

Hitawe ku biciro biri ku isoko, Minisitiri ufite imari mu nshingano ze, amaze kubijyaho inama na Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze, agena ibiciro ntarengwa bigomba gukurikizwa mu kwishyura amahoteli Abasenateri cyangwa Abadepite barayemo igihe bari mu butumwa imbere mu gihugu.

Iyo ba Visi- Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta, Abaguverineri b’Intara, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite, bagiye mu butumwa imbere mu gihugu bakoresheje imodoka zabo, Leta ibagenera amafaranga y’urugendo, hakurikijwe ibiteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze.

Ntakirutimana Deus