Gen Kabarebe avuga ko umuyobozi mukuru wa FDLR, Gen Ntawunguka Pacifique atari bumare kabiri
Umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda mu bya gisirikare n’ umutekano Gen. James Kabarebe avuga ko akurikije ibitekerezo bya Maj Gen Ntawunguka Pacifique, wagizwe umuyobozi mushya wa FDLR, atazamara kabiri.
Gen Kabarebe yabivugiye mu karere ka Nyanza, tariki 9 Mutarama 2020, muri College Christ Roi (CXR) ahari kubera itorero ry’abarimu 1623 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye mu Rwanda.
Ntawunguka uherutse gusimbura Gen Mudacumura ku buyobozi bwa FDLR, nyuma yuko bitangajwe ko uyu yiciwe muri Congo Kinshasa n’ingabo z’iki gihugu. Kabarebe amukomozaho avuga ko bigoye ko yamaraho kabiri. Yagize ati “Ubu rero Mudacumura apfuye Pacifique niwe wamusimbuye, ubu niwe mukuru wa FDLR ariko na we ntari bumaze kabiri.”
Iri jambo ryakurikiwe n’amashyi y’urufaya yakomwe n’aba barimu nkuko ikinyamakuru Ukwezi cyabyanditse. Hari mu kiganiro yabagezagaho ku mateka y’ u Rwanda n’ urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.
Iby’uku kutamaraho kabiri, Gen Kabarebe yabibabwiye nyuma y’uko abasobanuriye uko yavuganye n’uyu mugabo ubwo yari akiri minisitiri w’ingabo(Kabarebe), amushishikariza gutaha mu Rwanda, ariko we akamubwira ko azarutahamo ubwo nta mututsi uzaba ukirurimo. Ibi yabivuze mbere yuko agirwa umuyobozi mukuru wa FDLR kuko Gen Mudacumura yari ataricwa ndetse na Gen Murenzi yari atarataha.
Bijya gutangura ngo Gen Kabarebe yamenye ko umugore wa Maj. Gen. Ntawunguka ari umwarimu mu karere ka Rubavu, ajyayo kuko yari afite nomero ze za telefone. Uwo mwarimukazi avugana n’ umugabo we arangije telefone ayihereza Gen. Kabarebe.
Agira ati “Baravugana arangije nti ‘mumpe noneho’, ndamubwira nti ‘dore igihugu aho kigana wowe uri umupilote Jenoside yabaye uri mu Bufaransa, uraza ujya muri FDLR abandi bose baratashye, ba Rwarakabije baratashye, ba Gen. Gerome baratashye, Gen. Murenzi ubu ni brigade commander Karongi ”.
Yakomeje agira ati “Ndamubwira nti abana ba General Murenzi RDF irabarihira amashuri, kandi nibyo General Murenzi ari muri Congo aturwanya ari muri FDLR abana be RDF yabarihiraga amashuri. Umwana we w’ umuhungu yanabonye Presidential Scholarship, Tresor Mukiza, ubu mu cyumweru gishize yabonye Phd muri Microbiology ni inzobere mu byo kurwanya kanseri”.
“Ntawunguka turamubwira tuti ‘dore abana ba Murenzi turabigisha n’ abawe igihugu kiriho kirabigisha. Kuki udataha?”
Maj. Gen. Ntawunguka ngo yarasubije ati “Nkubwire ikintu kimwe General, ati ‘Njyewe nzataha mu Rwanda ari uko nta mututsi n’ umwe ukirimo’”.
Kabarrbe avuga ko yabwiye Ntawunguka ko niba ari kuriya atekereza atazigera ataha mu Rwanda.
Ati “Ubu rero Mudacumura apfuye Pacifique niwe wamusimbuye, ubu niwe mukuru wa FDLR ariko nawe ntari bumaze kabiri(abarimu bahise bakoma amashyi”.
Gen. Kabarebe avuga ko utaba mu mashyamba ya Congo urwanira gukora Jenoside ngo uzabeho ati “Ntabwo wabishobora”.
Mu minsi yashize, mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye mu mpera za 2019, umwana wa Gen Ntawunguka yashimye uburyo leta ibitaho ititaye ku bikorwa by’ababyeyi babo, anashishikariza se gutaha mu Rwanda.
Ntakirutimana Deus