Impamvu zatumye Dr Nyinawamwiza, umugore uvuga rikumvikana ahatanira kuba senateri

Dr Nyinawamwiza Laetitia, Umugore uvuga rikumvikana mu ntara y’amajyaruguru no mu gihugu muri rusange, ni umwe mu bakandida 7 bahatanira umwanya w’ubusenateri, bazatorwamo babiri, yatanze ubusabe bwe mu ntara y’amajyaruguru.

Dr Nyinawamwiza ni umubyeyi arubatse  ufite impamyabumenyi  ihanitse PhD mu bijyanye n’ubworozi yakuye muri kaminuza ya NAMUR mu Bubiligi.

Azwi mu bikorwa bitandukanye nk’umwe mu bavuga rikumvikana, ni umugore ugira ijabo imbere y’abantu, wumvikana ashishikariza abakobwa kwitinyuka bakerekana ubushobozi bwabo biga amasomo ya siyansi n’ay’ubumenyingiro kugirango bagirire akamaro igihugu. Ni umwe kandi mu bagore bagiye bahabwa inshingano zitandukanye mu gihugu. Uyu munsi ni umuyobozi  mukuru  w’ishuri kuri ubu ryahindutse Koleji ya kaminuza y’u Rwanda yigisha ubuhinzi, ubumenyi mu by’inyamaswa n’ubuvuzi bw’amatungo yahoze ari kaminuza ya ISAE Busogo, ni inshingano yahawe kuva mu mwaka wa 2011.

Ni umwe mu bagiye bashingwa imirimo itandukanye muri guverinoma ndetse n’ibindi bigo bikomeye aho yagiye abifasha mu iterambere atanga umusanzu we binyuze mu nama z’ubyobozi abarizwamo.

Uyu munsi ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi mu ihuriro ry’inganda z’icyayi mu Rwanda (Rwanda Mountain Tea) ari mu bagize inama y’ubutegetsi mu nganda z’icyayi za Rubaya na Kitabi (Rubaya Nyabihu Tea Company Ltd and Kitabi Tea Company Ltd).

Mu bijyanye n’uburezi  ni umuyobozi mukuru wungirije mu nama y’ubutegetsi ya kaminuza INES-Ruhengeri, akaba kandi n’umuyobozi mukuru wungirije  mu nama y’ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubushakashatsi mu by’inganda n’iterambere  (National Industrial Research and Development Agency-NIRDA).

Ku bijyanye n’imibereho yagize uruhare mu gutangiza gahunda zafashje abahinzi bo mu ntara y’amajyaruguru gutera imbere binyuze mu mahugurwa arenga 20 bahabwa buri mwaka cyane cyane binyuze mu ishuri ry’abahinzi mu murima (farmer field school –FFS)

 Ni mpamvu ki yamuteye kwiyamamariza kuba senateri ?

Impamvu yahisemo kuba umusenateri ni ukugirango arusheho gutanga umusanzu mu guteza imbere igihugu. Avuga ko nagirirwa icyizere azafatanya n’abandi basenateri gukomeza kubaka igihugu hasozwa neza icyerekezo 2020, abanyarwanda binjira muri gahunda y’icyerekezo 2050.

Yungamo ko nagirirwa icyizere azaharanira guteza imbere ubuhinzi, uburezi bufite ireme, kurengera ibidukikije no kurushaho guteza imbere imibanire myiza n’amahanga kugirango u Rwanda rukomeze kuba intangarugero mu iterambere.

Abize muri ISAE Busogo, bamwita Mama A0 kubera uruhare yagize mu kubafasha kugira amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0), nyamara mbere haratangira benshi(mu mwaka wa mbere), ariko amahirwe yo gukomeza icyo cyiciro akabona bake, abatarayabonaga basaga n’abacikirije amashuri ya kaminuza, abadafite amikoro ngo bakomeze mu yigenga ugasanga bibaviriyemo kutagira amahirwe yo kubona akazi. Yaharaniye kandi ko abanyeshuri bigaga muri iyo kaminuza batirukanwa nkuko byabaga mbere atarahabwa inshingano zo kuyiyobora, icyo gihr iyi kaminuza yari izwi mu zirukana cyane abanyeshuri bamwe basaga n’ababigereranya n’ibyakorwaga mu mashuri yisumbuye hambere.

Urugendo rwo kugaragariza imigabo n’imigambi abaturage n’abagize inteko izatora aba basenateri ruracyakomeje muri iyi ntara  no mu zindi zigize u Rwanda.

Ntakirutimana Deus