Guhera muri Mutarama 2019, Leta y’u Rwanda izatangira kugoboka abajyaga kwivuza kanseri mu mahanga
Ingabo z’u Rwanda zibinyujije mu Bitaro bikuru bya Gisirikari by’i Kanombe, zizatangiza muri Mutarama 2019 ikigo gishya kizafasha kuvura kanseri mu buryo bwihariye (oncology) bizafasha benshi buhanganye n’iyi ndwara.
Ni uburwayi bwajyaga butuma abenshi bajya kwivuriza mu mahanga, aho bacibwaga akayabo, ugasanga hari n’ababuze ubufasha, bakitabaza incuti n’abavandimwe, ariko nyuma ugasanga leta y’u Rwanda niyo ibagobotse.
Lt Col Pacifique Mugenzi uzayobora iki kigo avuga ko ibitaro bya Gisikirikare (RMH/Rwanda Military Hospital) byamaze kwitegura gutanga iyi serivisi izaba iri ku rwego mpuzamahanga.
Agira ati “Uko bihagaze twarangije kwitegura ku bijyanye n’inyubako n’ibikoresho, sinshidikanya ko mu ntangiro za Mutarama 2019 tuzatangira gukora, uyu munsi ndamutse nakiriye umurwayi namuvura.”
Lt Col Mugenzi uvuga ko iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi 80 ku munsi, avuga ko kitezweho kugabanya umubare w’abajyaga kwivuza cancer mu mahanga kuko kizajya gitanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru.
Avuga ko umubare w’abarwara iyi ndwara ukomeje kuzamuka bityo ko iki kigo kiziye igihe kuko kizajya gikoresha uburyo budasanzwe bukoreshwa mu Rwanda.
Yagize ati “Kizatanga ubuvuzi bwihariye ku barwayi ba cancer, iki kigo ni amahirwe adasanzwe, kizaba kiri ku rwego rw’akarere kikazajya gitanga serivisi ku bantu bo muri aka karere.”
Ibitaro bya Butaro bisanzwe bizwiho kuvura kanseri, bikoresha uburyo bwa chemotherapy.
Mu karere usanga hari abenshi bajya kwivuza muri Uganda mu bitaro bya Mulago bizwiho gushiririza kanseri, uburwayi bukomeye bukoherezwa mu bihugu birimo u Buhinde.
Src :Minisiteri y’ingabo
Ntakirutimana Deus
Ibi ni magie ni umugisha kuri twese abarwaye nabatarwaye bizadufasha twese