Koreya ya Ruguru mu nzira zo kwiyunga n’iy’Epfo, izitabira imikino ya Olempike

Abategetsi i Seoul bavuga ko Koreya y’Amajyaruguru izohereza itsinda ry’abantu bazitabira imikino ya Olempike mu itumba rya 2018 muri Koreya y’Amajyepfo.

Ibiganiro bya mbere bibaye hagati ya Koreya zombi mu myaka irenga ibiri byatanze umusaruro w’amasezerano ya Pyongyang yo kohereza itsinda rinini ry’abakinnyi bazitabira imikino ya Olempike mu kwezi kwa Kabiri 2018.

Seoul yatanze igitekerezo cy’uko amakipe yombi yakora akarasisi ari kumwe mu muhango wo gufungura imikino ku mugaragaro nkuko BBC yabitangaje.

Koreya y'Amajyaruguru yagaragaje ubushake bwayo bwo kwitabira imikino ya Olempike mu ntangiriro z'uyu mwakaKoreya y’Amajyaruguru yagaragaje ubushake bwayo bwo kwitabira imikino ya Olempike mu ntangiriro z’uyu mwaka

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Koreya y’Amajyepfo kandi yanavuze ko iri kwiga ku cyemezo cyo gukuraho ibihano by’agateganyo byafatiwe Koreya y’Amajyaruguru ku buryo abategetsi bayo bakwemera gusura mu gihe cy’imikino.

Koreya y’Amajyepfo yanavuze ko haba inama y’imiryango yatandukanyijwe n’intambara ya Koreya y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Abategetsi ku mpande zombi bagaragaje icyizere cy’uko ibiganiro bishobora kuba kandi bikagabanya ubushyamirane, n’ubwo Koreya y’Amajyaruguru itarasubiza ku busabe bwo kuganira kuri gahunda yayo yo gucura ibitwaro bya kirimbuzi mu guhangara imyanzuro y’umuryango w’Abibumbye.