Itorero ryabaciye ku ngeso y’ubunenganenzi n’ubunyanda

Bamwe mu rubyiruko rusoje amashuri yisumbuye, batorezwa mu mutwe w’Inkomezabigwi, baravuga ko inyigisho bavana mu itorero zimaze kubaca ku ngeso y’ubunenganenzi n’ubunyanda.

Urwo rubyiruko rwo mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, ruvuga ko ibikorwa by’urugerero byabafunguye amaso bikabereka ko hari byinshi bakorera igihugu aho guhora guhoza amaboko mu mufuka.

Uwonakunze Janviere, umwe muri bo wo mu Kagari ka Munanira muri uwo murenge, agira ati ” Hari imirimo nashoboraga gukora n’iyo ntakoraga.

Nakoraga iyo mu rugo irimo gutunganya ibyifashishwa mu gikoni, guteka no kumesa, ariko ubu urabona n’imirimo bavugaga igenewe abagabo turayikora; dukata urwondo tukabumba amatafari, dutema ibiti n’ibindi.”

Avuga ko mu Itorero bakoze uyu mwuka nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye ryamutoje kwishakamo ibisubizo no gukunda igihugu bigatuma ahora aharanira gukora neza ngo abandi bamugatireho urugero.

Avuga ko hari bagenzi be bari bafite imyumvire ko nyuma yo kurqngiza amashuri yisumbuye bagomba koza akarenge mu gihe bategereje gukomeza amashuri.

Ati “Hari umukobwa nzi wasangaga ari wa muntu uhora aryamye, yabyuka akajya kuri telefoni ku mbuga nkoranyambaga, ariko ubu yarahindutse akangukira gukora. Araza tugakorana iyi mirimo nta kibazo.”

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Karere ka Gicumbi, Munyezamu Joseph avuga ko muri izo ntore usanga hari abatinyaga gukora, ariko nyuma gutozwa bakaba batanga umusaruro haba ku rugerero n’iwabo mu ngo.

Ati “Usanga babumba amatafari, ugasanga hari abigira ku bandi, bagahinduka, dore ko ari urubyiruko rinafite imbaraga zikwiye mu gukorera igihugu. Mwibuke ko batojwe guteza imbere igihugu. Bakora uwo murimo w’ubwitange badategereje igihembo.”

Umukozi wa Komisiyo y’Itorero (NIC), Uzarama Fausta, avuga ko hari urubyiruko rwunguka ubumenyi bushya mu murimo y’amaboko ugasanga barayitabira barebeye kuri bagenzi babo. Hari kandi n’abitabira iyo mirimo babikesha imvamutima bakesha ubumuntu. Atanga urugero rw’abagera nk’ahantu bagasanga umukecuru runaka nta bwiherero afite, bakiyemeza kubumwubakira no ku mufasha mu bundi buryo.

Kuva itorero ryatangira mu  2007,  mu karere ka Gicumbi hamaze gutozwa intore zigera ku bihumbi 31 na 387 batojwe mu byiciro bitandukanye. Inkomezabigwi zimaze gutozwa ni 14847 mu byiciro 7.

Ntakirutimana Deus