Ni iki cyatumye Majoro Ntuyahaga agera Kigali akahayoberwa…yizeye umutekano we? Avuga iki ku bashaka gutera u Rwanda?


Majoro Ntuyahaga Bernard wahoze mu ngabo zariho mu Rwanda mbere yo gutsindwa kwa guverinoma yariho mu 1994 avuga ko yageze muri Kigali akahayoberwa, avuga ku bashaka gutera u Rwanda n’uko umutekano we uhagaze.


Uyu mugabo ufite imyaka 66 y’amavuko aherutse gucishwa mu kigo cya Mutobo. Ni nyuma yo gufungwa imyaka 20 mu Bubiligi, ubwo yari amaze guhamwa n’icyaha cyo kwica abasirikare 10 b’ababiligi barindaga Minisitiri w’intebe Uwilingiyimana Agathe mu 1994, .

Ubwo byatangazwaga ko azoherezwa mu Rwanda, umuryango we wavugaga ko utizeye umutekano we mu Rwanda. Mu kiganiro kirekire yavuze byinshi ku bijyanye n’uko ahagaze.

Ubwo yavaga i Mutobo ngo hari umuvandimwe wamutegereje ku karere ku Kacyiru amujyana aho ari kuba uyu munsi.
Uwo muvandimwe ngo amutembereza n’amaguru mu mujyi wa Kigali mu duce twa Kacyiru na Nyarugenge, Nyabugogo bamwereka uko Kigali yateye imbere.

Ati “Kigali yateye imbere cyane, abantu ni benshi, inzu zigezweho, ibicuruzwa bisa n’ibyo nabonye i Burayi aho nari ndi.. imihanda, umutekano… mbese nabonye Kigali yarabaye nk’amahanga kuri njyewe.”

Agereranyije n’uko yayisize mbere ngo ufashe umuntu ukamuterura ukamugeza i Kigali ngo ntabwo yayimenya.

Abivuga atya, “ Nka njye iyo umuvandimwe atagenda avuga ngo aha hahoze ari ahangaha, nkamubaza nti ziriya nzu, ahangaha hahoze ari hehe, ari inzu ….ntabwo nari kuhamenya. Ari imihanda, byose byarahindutse kandi igihugu abo hanze babona kuri televiziyo ntabwo ari amashusho ni ukuri, ahubwo ubona inzu, ukabona za etaje….”

Ibyavugwaga ku Rwanda akiri hanze ntiyabyemeraga

Ntuyahaga kimwe n’abari hanze y’u Rwanda, avuga ko ibyavugwaga ku Rwanda, cyane ku iterambere ryarwo atabyemeraga, agakeka ko ubivuga ari uko babimubwiye ngo arate u Rwanda, ariko ngo yasanze bitari ukuri, kuko na we hari uwamwumva akagirango hari uwabimubwiye ngo abivuge.

Akomeza avuga ko iyo umuntu ari kure agira imyumvire yo kuvuga ikintu uko kitari.

Umutekano we uhagaze ute?

Kugeza ubu nta muntu umurinda, dore ko nawe yiyemerera ko mu Rwanda hari amahoro, abyemeza avuga ko ntawe uramubangamira.

Agira ati “Hano turatembera tukazenguruka mu masaha ya nimugoroba n’amaguru… ntawe ureba mu isura…..numva mbese ndi Umunyarwanda.”

Usanga telefoni z’abantu bari bamuzi n’abo bafitanye amasano, zicicikana ngo bamusure. Nabyo ngo ni iterambere kuko ubwo yari mu ngabo ngo iri terambere ntiryari rihari.

Abashaka gutera u Rwanda……

Ku bashaka gutera u Rwanda abagenera ubutumwa. Ati “Umuntu w’umunyarwanda ushaka kurwana, aba ataye ubunyarwanda.”

Avuga ko mu ntambara zabaye mu Rwanda ari Abanyarwanda ubwabo barwanaga kandi ko ntawe zitagizeho ingaruka.

Ubitekereza ngo abaye akoreshwa n’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga ngo baba bamushuka, kuko ngo inyungu ziri ku bamukoresha.

Muri rusange ngo ni abafite inganda z’intwaro baba bashaka kunguka amafranga buzuza imifuka abandi bamena amaraso.

Abwira iki abanga gutaha kuneza biharaje kurwana?

Ntuyahaga abwira abanga gutaha ku neza ko babaye bafite impamvu babona ifatika bayisobanurira abantu bakagaragaza icyo bashaka bakareba niba hari porogaramu bafite iruta iy’ubuyobozi bw’igihugu bufite, ikaba yasuzumwa.

Umusanzu we ku Rwanda…..

Ntuyahaga avuga ko yiteguye gutanga umusanzu we ku Rwanda nk’umuturage mwiza.

Ati “ Umusanzu nzanye, mfite amaboko, mfite amaguru, mfite n’ubwenge, ariko cyane cyane ibitekerezo, umusanzu wanjye, abo tuzahura tukaganira, ni ukubumvisha byinshi muri ibyo maze kubabwira ko ibintu byose, ubona, wumva, ugomba kubitekerezaho ukareba ingaruka zabyo; zigomba kuguteza imbere mu mahoro mu bwiyunge, cyane cyane mu busabane bw’abanyarwanda…”

Image
Majoro Ntuyahaga

Inkuru the Source Post ikesha ikiganiro Isange mu banyu.
Ntakirutimana Deus