Icyo Umutoza Mashami n’abandi bayobozi batangaje ku ntsinzi y’Amavubi

Amabendera y’u Rwanda yazamuwe i Limbé muri Cameroun, impundu zivugira mu Rwanda ku bari muri guma mu rugo na guma mu karere ndetse bamwe bakwira mu mihanda, kubera intsinzi y’u Rwanda mu mikino ya CHAN.

Ni intsinzi y’u Rwanda y’ibitego 3-2 y’ibitego byatsinzwe na Tuyisenge Jacques, Olivier Niyonzima na Sugira Ernest mu buryo bukurikira.

U Rwanda rwatsinzwe igitego cya mbere na Yendoutie Richard Nane wa Togo ku munota wa 36, cyishyurwa na Niyonzima Olivier Seif ku munota wa 45.

Uyu mukinnyi Yendoutie Richard Nane yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 58 bityo biba ibitego 2-1.
Ku munota wa 61,  Kapiteni w’Amavubi Jacques Tuyisenge yatsinze igitego cya kabiri cy’u Rwanda  biba 2-2.
Sugira Ernest wari winjiye mu kibuga asimbuye yaherejwe umupira mwiza na Martin Fabrice maze atsinda igitego cyahesheje intsinzi u Rwanda biba 3-2.

Iyi ntsinzi yatumye Amavubi arenga amatsinda yerekeza muri 1/4 cy’amarushanwa y’ibihugu mu mupira w’amaguru uhuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo.

Umutoza w’u Rwanda, Mashami Vincent yabwiye itangazamakuru muri Cameroun ko intsinzi y’u Rwanda ari umuhigo ukomeye weshejwe.

Ati “….Ni akazi gakomeye cyane ni umuhigo ukomeye twesheje…”

Akomeza avuga ko ari intsinzi u Rwanda rwabonye kandi rwari rukeneye ngo rukomeze.  Ibyo ngo byasabaga gukora cyane bityo ashimira abakinnyi, abatoza ndetse n’abashyigikiye iyi kipe.

Avuga ko bumwe mu buryo bwamufashije burimo kongeramo abasatira izamu barimo nka Sugira Ernest nubwo Amavubi yagize ibibazo byo kubura umwe mu bakinnyi bayo bugarira izamu nka Manzi Thierry. Gusa ngo ntibyabujije gukina uwo mukino w’ishiraniro.

Ku ruhande rw’Amavubi kubura Manzi ngo byari ikibazo gikomeye kuko ari umwe mu bafite ubunararibonye mu kibuga. Yungamo ko bakinnye neza mu bwugarizi, hagati ndetse n’imbere mu gutsinda ibitego.

Bamwe mu bayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Mimosa Aurore yishimiye iyi ntsinzi agira ati ” Umugabo ni usoza ubutumwa bw’abamutumye, Imana yari yamaze gutaha i Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Bwana Bamporiki Edouard ati “Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ati: Dutsinda urugamba ntitwigambe, imbaraga twagatakarije muri iyo migirire atubuza tuzisasire umutsindo w’urugamba rudutegereje. Mwimanye u Rwanda, rurizihiwe, mujye mukotana uko. Mukwiye inka y’ubumanzi. Intango yo ndayiteretse.Wishyuke Mashami Vincent.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholande Olivier Nduhungirehe ati “Imana NIYONZIMA! Ishobora byose TUYISENGE! #wanda SUGIRA! Bravo (mwakoze) Amavubi Stars 🇷🇼🇷🇼🇷🇼”

U Rwanda rwabonye iyi tike yo kujya muri 1/4 rwazamukanye na Maroc mu gihe Togo na Uganda byari mu itsinda rimwe zasezerewe.

Loading