Igikuba cyacitse kubera ishyirwa hanze ry’umushahara wa Messi

Igikuba cyacitse nyuma yuko umushahara wa Lionel Messi ukinira FC Barcelona ushyizwe hanse, iyi kipe ivuga ko igiye gufata “ingamba zikwiriye mu mategeko” ku kinyamakuru El Mundo cyo muri Espange giheruka gutangaza inyandiko y’amasezerano y’akazi ya Lionel Messi.

Iyi kipe yahakanye “uruhare rwayo urwo ari rwo rwose mu gutangaza inyandiko y’aya masezerano”.

El Mundo ivuga ko amasezerano ya Messi y’imyaka ine atuma ahembwa miliyoni $674 kugeza tariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu 2021.

Ibi bivuze ko uyu mukinnyi w’imyaka 33 ahembwa hafi miliyoni $170 ku mwaka umwe w’imikino, ni amafaranga menshi kuko mugenzi we Cristiano Ronaldo ahembwa agera kuri miliyoni 40 ku mwaka mu ikipe ya Juventus nubwo ayo abona hiyongereyeho ayo kwamamaza agera muri miliyoni 190.

Mu itangazo ryasohowe na Barcelona, iyi kipe ivuga ko “ibabajwe” no kuba iyi kontaro yatangajwe. Yongeraho iti:

“FC Barcelona irahakana yivuye inyuma ko nta ruhare urwo arirwo rwose yagize mu gutangaza iyo nyandiko, kandi izafata ingamba zikwiye mu mategeko ku kinyamakuru El Mundo, ku ngaruka zose uku gutangaza kwatera.”

Barcelona yongeraho ko “ishyigikiye Lionel Messi, mu gikorwa cyose cyaba kigamije kwangiza izina rye, no kwangiza imibanire ye n’urwego yakoreye akaba umukinnyi wa mbere ku isi no mu mateka y’umupira w’amaguru”.

Messi wageze muri Barcelona afite imyaka 13, mu kwezi kwa munani umwaka ushize yasabye iyi kipe ko yamureka akajya ahandi.

Haracyibazwa niba azaguma muri iyi kipe amasezerano ye narangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Messi niwe ufite umuhigo wo gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, yatwaranye nayo ibikombe 10 bya La Liga, na UEFA Champions League enye, kandi amaze kuba umukinnyi warushije abandi ku isi inshuro esheshatu.

Gusaba ko ava muri iyi kipe, byari bikurikiwe n’ubushyamirane yagiranye na perezida wayo Josep Maria Bartomeu, waje guhita yegura mu kwezi kwa cumi.

Mu kwezi kwa 12, Messi yagize ati: “Sindamenya icyo nzakora.”

Lionel Messi
Messi byakunze kuvugwa ko ashobora kujya muri Manchester City cyangwa Paris St-Germain

Loading