Congo Kinshasa: Nyuma yo kwigizayo minisitiri w’intebe hakurikiyeho perezida wa sena

Umusenateri muri sena ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yanditse ubusabe bwo gukuraho umukuru wa sena Alexis Thambwe Mwamba.

Thambwe Mwamba ni umuntu usanzwe ariku ruhande rw’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila.

Senateri Valentin Gerengo yandikiye ibiro by’inteko abimenyesha ko Thambwe Mwamba akwiye kuvanwa ku mwanya we, kugira ngo akurikiranwe n’ubucamanza.

Umutwe wa sena wateranye ejo kuwa kabiri ntiwatangaje kumugaragaro impamvu uwo musenateri ashaka ko ubakuriye yeguzwa, gusa abasenateri bagera kuri 60 bamaze gusinya bashyigikira ibyo, nk’uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.

Mu kwezi kwa 12, ubwiganze mu nteko ishingamategeko bwarahindutse, abashyigikiye perezida Felix Tshikedi baba benshi kurusha abashyigikiye Joseph Kabila.

Hatangiye igisa no kwigizayo abategetsi bakuru bo ku ruhande rwa Joseph Kabila, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.

Kuwa gatanu ushize, minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga Ilukamba, usanzwe ari ku ruhande rwa Joseph Kabila, nawe yegujwe n’inteko ishingamategeko.

Amakuru avuga ko Alexis Tambwe Mwamba ararebwa n’Umushinjacyaha mukuru wifuza ko bamuvanaho ubudahangarwa maze agakurikiranwaho ibyo akekwaho byo kunyereza miliyoni $7.

Tambwe Mwamba yahakanye ibi ashinjwa byo kunyereza imari ya leta, kandi yameje ko yiteguye kwegura, mu ijambo rigufi yashyikirije nyuma y’inama ya sena ejo kuwa kabiri.

Perezida Félix Tshisekedi (ibumoso) amaze igihe agabanya imbaraga mu butegetsi z'uwo yasimbuye Joseph Kabila
Perezida Félix Tshisekedi (ibumoso) amaze igihe agabanya imbaraga mu butegetsi z’uwo yasimbuye Joseph Kabila
Ivomo :BBC
The Source Post

Loading