Ubudahangarwa bw’u Bushinwa bwabujije Loni kwamagana ‘kudeta’ muri Myanmar

 

Ubushimwa bwatambamiye umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano ku isi k’Umuryango w’Abibumbye (UN) wo kwamagana coup d’état muri Myanmar (La Birmanie).

Abasirikare bafashe ubutegetsi kuwa mbere nyuma yo gufata bagafunga umutegetsi Aung San Suu Kyi, amagana y’abadepite n’abandi bo hafi ye.

Abasirikare bayoboye iyi coup bashyizeho urwego rw’ikirenga ruri hejuru ya guverinoma.

Gusa mu mujyi munini wa Myanmar witwa Yangon hari gututumba ibikorwa bya rubanda byo kwamagana iyi coup d’état.

Kuwa kabiri, akanama gashinzwe umutekano ku isi karateranye ariko kananirwa kumvikana ku itangazo rihuriweho nyuma y’uko Ubushinwa bwanze kurishyigikira.

Ubushinwa bufite ububasha bwa Veto muri ako kanama, bityo nta tangazo budashyigikiye ryasohoka butabyemeye.

Mbere y’ibyo biganiro, Christine Schraner intumwa yihariye ya UN kuri Myanmar yamaganye akomeje ibyakozwe n’abasirikare muri icyo gihugu, nyuma y’uko abo basirikare banze ibyavuye mu matora yo mu kwa 11.

Christine yavuze ko “ibyavuye muri ayo matora ari intsinzi isesuye” y’ishyaka rya madamu Suu Kyi.

‘Ikibazo bwite cy’igihugu’

Elliott Prasse-Freeman inzobere ku gihugu cya Myanmar wo muri National University of Singapore yabwiye BBC ko ibyakozwe n’Ubushinwa “bisa nko gushyigikira ibyakozwe na bariya ba jenerali”.

Yongeraho ko ibinyamakuru byo mu Bushinwa bivuga ko ibyo Ubushinwa bwakoze muri UN “bisa nko kwerekana ko ibibera muri Myanmar ari ibibazo bwite by’iki gihugu” kandi bibona ibiri kuba ari “ukuvugurura guverinoma”.

Nubwo Freeman avuga ko itangazo rya UN ritari kugira icyo rihindura ako kanya, “ariko ryari kuba intangiriro y’andi mahanga kugira icyo akora.” Akavuga ko ubu bisa n’ibitakibaye.

Abasirikare ba Myanmar
Abategetsi bakuweho bakomeje gufungwa, bacunzwe n’abasirikare

Aung San Suu Kyi, wari ukuriye guverinoma ubu yahiritswe, ntarongera kuboneka kuva kuwa mbere mu gitondo yafungwa n’abasirikare. Abandi barimo Perezida Win Myint nabo barafunze.

Ishyaka rye NLD ejo kuwa kabiri ryasabye ko arekurwa nta yandi mananiza. Risaba n’abasirikare kwemera ibyavuye mu matora yo mu kwa 11, aho iri shyaka ryagize amajwi arenga 80%.

Hagati aho, ibihugu birimo Amerika, Ubwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Australia n’ibindi byamaganye coup d’etat muri Myanmar.

Iki gihugu cyahoze cyizwi kandi nka Burma, cyategetswe n’abasirikare kugeza mu 2011, ubwo guverinoma y’abasiviri yarahiraga.

Byifashe bite ubu muri Myanmar?

Ubutegetsi bwahawe umugaba w’ingabo Min Aung Hlaing. Abaminisitiri 11 n’ababungirije, harimo ab’ubuzima, imari, ubutegetsi n’ububanyi n’amahanga, barasimbujwe.

Mu nama ya mbere y’abaminisitiri yabaye ejo kuwa kabiri, Min Aung Hlaing yasubiyemo ko ntakindi cyashobokaga uretse gufata ubutegetsi

Mu gihugu haranzwe n’umutuzo nyuma ya coup d’etat yo kuwa mbere, kuko ingabo zacungaga imihanda minini mu mijyi mikuru mu gihugu, ndetse hashyizweho umukwabu wa nijoro.

Iki gihugu gifite amateka maremare y’ubutegetsi bwa gisirikare, kandi abaturage benshi bibuka urugomo rwagiye ruba muri ‘coup’ zabanje.

Gusa kuwa kabiri nijoro mu mujyi wa Yangon hatangiye kumvikana urusaku rw’amahoni y’imodoka n’abakubita ibintu byirangira cyane nk’ibimenyetso byo kwigaragambya.

Insiguro ya video,Abaturage muri Yangon bakubita amasafuriya n’amapanu bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi

Imiryango y’impirimbanyi z’uburenganzira nayo yasabye rubanda kwivumbagatanya, bashinga amahuriro kuri Facebook ngo bategure ibyo bikorwa.

Abakozi ku bitaro bigera kuri 70 mu gihugu biravugwa ko bahagaritse akazi bamagana uko guhirika ubutegetsi banasaba ko Suu Kyi arekurwa.

Abaganga bamwe bambaye udutambaro dutoya tw’umukara nk’ikimenyetso cyo kwigaragambya bucece.

Myanmar muri macye

Myanmar ini igihugu gituwe na miliyoni 54 z’abaturage muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba, gihana imbibi na Bangladesh, Ubuhinde, Ubushinwa, Thailand na Laos.

Cyayobowe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa gisirikare kuva mu 1962 kugeza mu 2011, ubutegetsi bwamaganywe kenshi n’amahanga bukanashyirirwaho ibihano.

Aung San Suu yamaze imyaka myinshi ahirimbanira ko haba impinduka za demokarasi. Kudohora guhoro gahoro byatangiye mu 2010, nubwo igisirikare cyakomeje kugira ijambo rikomeye.

Guverinoma ikuriwe na madamu Suu Kyi yagiye ku butegetsi mu 2015 nyuma y’amatora. Ariko hashize imyaka ibiri abasirikare bahize banica ba nyamucye b’abayisilamu b’aba-Rohingya.

Ibihumbi amagana byabo bahungiye muri Bangladesh, ibi byatumye kandi madamu Suu Kyi abonwa nabi n’amahanga.

Gusa yakomeje kuba umuntu ukunzwe cyane mu gihugu, ndetse ishyaka rye ryatsinze amatora ku bwiganze mu kwa 11/2020. Ariko ubu igisirikare cyaramuhiritse cyongera gufata ubutegetsi.

Map of Myanmar