Biden yumvise amarira y’abana Trump yatandukanyije n’ababyeyi babo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yashyize umukono ku itegeko ryo gusubiza hamwe imiryango y’abimukira yari yatanye ku butegetsi bwa Trump.

Yategetse kandi gusubiramo umushinga ujyanye n’abimukira wasizwe n’uwo yasimbuye.

Mu kugerageza kurwanya abimukira mu buryo buteye kubiri n’amategeko, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwari bwatandukanije abakuze batagira ibyangomwa n’abana babo binjiye baciye ku mupaka wa Amerika na Mexique.

Aya mategeko yasinyweho na Perezida Biden agiye gushyiraho itsinda rizasubiza  mu miryango yabo abana bari  hagati ya 600 na 700 batandukanijwe n’ababyeyi babo.

Ubutegetsi bwa Trump bwatandukanije abana 5.500 n’abakuze kuri uwo mupaka hagati ya 2017-2018.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ubutegetsi bwa Perezida Barack Obama – Perezida Biden akaba yari visi perezida we – na bwo bwatandukanije abana batari bafite ibya ngombwa n’ababyeyi kuri uwo mupaka, n’ubwo byabaye gake cyane.

Rimwe muri aya mategeko ya Biden rizashyiraho itsinda rihuriweho n’abantu batandukanye rikazaba riyobowe  n’umunyamabanga mushya w’umutekano w’igihugu Alejandro Mayorkas – kugira ngo ayobore ibikorwa byo gusubiza hamwe imiryango.

Itegeko rya kabiri n’irya gatatu yasinyweho na Biden ejo ku wa kabiri ategeka ko hasubirwamo politike y’abinjira n’abasohoka ya Trump yagabanije uburenganzira bwo kubona ubuhungiro, igabanya umuvuduko w’abinjira muri Amerika, kandi ihagarika ubufasha bwahabwa ibihugu by’amahanga.

Mu ijambo yatangarije mu biro by’umukuru w’igihugu, Biden yavuze ati: “Tugiye gukora kugira ngo dukureho ibyo twatewe n’ubutegetsi buheruka, tuvugishije ukuri, bwatandukanyije abana bubavana mu miryango yabo, ba nyina na ba se babo, ku mupaka nta cyizere cyo kuzasubiza hamwe abana n’ababyeyi babo”.

Biden asaba kandi ko hashyirwaho itegeko riha uburenganzira bwo kuba mu gihugu, rikaba n’inzira yo gushobora guha ubwenegihugu abimukira badafite ibyangombwa bagera kuri miliyoni 11 muri Amerika.

Ariko, hari abavuga ko uyu mukuru w’igihugu mushya yirinze guhindura politike Trump yafashe mu rwego rwo kugabanya imibare y’abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko ku mupaka wo mu majyepfo.

Gutandukanya imiryango byaje gute?

Muri politike yo “kutihanganira na gato” abimukira yemejwe mu kwa kane 2018, abimukira bakuze badafite ibyangombwa binjiriye ku mupaka wa Amerika na Mexique bafashwe nk’inkozi z’ibibi bacirwa urubanza barafungwa.

Mbere yahoo ibi byaha ntibyafatwaga nk’ubukozi bw’ibibi.

Kubera abana bari kumwe n’abo bafunzwe batashoboraga gucirwa urubanza ngo bahamwe  n’icyaha, ntibemerewe gufunganwa n’ababyeyi babo, maze bituma bashyirwa ahantu ho kubakurikiranira.

Amafoto y’abana bari baryamye ku birago muri ibyo bigo yateye uburakari mu gihugu, bituma Trump ahagarika iyi politike mu kwa gatandatu uwo mwaka.

Mu cyumweru gishize, itsinda rya Biden rishinzwe umutekano ryakuyeho iryo tegeko ku mugaragaro.

Hagati aho, ibyo bigo bizengurutswe n’iminyurouru bisanzwe bifungiwemo abo bana byari byubatswe n’ubutegetsi bwa Obama.

Abana babarirwa mu bihumbi 60 bahagaritswe ku mupaka wo mu majyepfo batari kumwe n’ababyeyi babo barafungiwe muri ibi bigo mu mpeshyi yo mu 2014.

Iri tegeko ryerekeye abana batari kumwe n'abavyeyi babo gusa
Iri tegeko ryerekeye abana batari kumwe n’ababyeyi babo gusa
Ivomo:BBC
The Source Post