Menya Pele igihangange kitahushwaga imbere y’izamu

Ku itariki ya 19 ukwezi kw’icumi na rimwe mu 1969, Pele, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brezili yujuje ibitego igihumbi. Cyari igitego yatsindiye kuri penaliti, agitsinda ikipe ya Vasco de Gama, kuri Stade ya Maracana. Yari intera ikomeye, mu buzima bwa Pele wakinnye mu marushanwa atatu y’ibikombe by’isi muri 1958, 1962 na 1970.

Pele, na nubu ugifatwa nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’igihangage n’icyamamare ku isi yavutse yitwa Edson Arantes do Nasciemento, avukira ahitwa Tres Coracos mu gihugu cya Brezili, hari mu mwaka wa 1940. Akiri umwana muto batangiye kumwita Pele, izina ridafite igisobanuro cyihariye muru rurimi rwe rw’igiporutige nkuko VOA dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Igihangange Pele

Amaze kuba umusore, yakiniye ikipe iciriritse yo mu mujyi wa Bauro muri Leta ya Sao Paulo, ariko muri 1956, ajya mu ikipe ikomeye Santos Football Club. Nyuma y’imyaka ibiri, yagejeje ikipe ya Brezili mu irushanwa ry’igikombe cy’isi. Pele wari ufite imyaka 17 yatsinze ibitego bibiri wenyine, Brezili itsinda Swedi mu mukino wa nyuma.

Pele yafashe ikiruhuko cy’izabukuru muri 1974, ariko nyuma y’umwaka umwe asinya kontaro ya miliyoni 7 yo gukinira ikipe New York Cosmos. Yahamaze imyaka ibiri. Ku itariki ya mbere Ukwakira 1977, akina umukino we wa nyuma Cosmos yahuye n’ikipe yakinagamo Santos, igihe yuzuzaga ibitego 1000.

Pele yatsinze ibitego 1282 mu Mikino 1363. Mu mwaka wa 1978, Pele yahawe igikombe mpuzamahaga cy’Amahoro. Kuva yafata ikiruhuko cy’izabukuru, yakoranye cyane n’umuryango w’abibumbye mu guteza imbere amahoro n’ubwiyunge abinyujije mu mikino ya gicu

Loading