Icyo Musenyeri Ntihinyurwa avuga ku iherezo ry’abica abandi

Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée, Arikiyepisikopi wa Kigali aburira abavutsa ubuzima abandi ko Imana idahoreraho, ariko ko uwica undi atazabura kubibazwa.

Yabitangaje ubwo yatangaga inyigisho mu gitaramo cya Pasika, ku wa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018.

Akomoza ku bukirisitu bukwiye kuranga abantu, Musenyeri Ntihinyurwa yaburiye abavutsa ubuzima abandi bazi ko batazabibazwa.

Aha  yavuze ko Imana idahaniraho itanagirira umuntu nabi, kuko ari urukundo kandi itanga ubuzima, ariko ngo buri wese azaca imbere y’intebe y’Imana abazwe ibyo yakoze.

Ati “Abibwira ko batazabibazwa bamenye ko Abanyarwanda baca unugani ngo Imana ihora ihoze….buri wese azaca imbere y’intebe y’ubutabera bw’Imana abazwe ibyo yakoze kuko Imana ni intabera…ubugizi bwa nabi bumunga umutima wa nyirabwo.”

Imyemerere ya bamwe bemera ko Imana ishobora guhaniraho umunyabyaha, mu gihe hari n’abemeza ko abantu bazahanwa ku munsi w’urubanza, ariko hari n’abavuga ko urubanza rw’umuntu ruba igihe apfuye.

Muri Rusange abemera bazi ko hari umunsi w’urubanza ruzacibwa n’Imana abakoze neza bahembwe ijuru naho abakoze nabi bahanwe.