Musanze: Hangijwe imizabibu na pommes byahawe akato

Inzego z’ibanze zo mu karere ka Musanze zifatanyije n’iz’umutekano zangije imbuto zigizwe n’imizabibu na pomme bikomoka muri Afurika y’Epfo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 845,500.

Imbere y’abacuruzi b’imbuto, ubwo hangizwaga izi mbuto mu Murenge wa Muhoza, ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018, Habanabakize Thomas ukora muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasobanuye ibibazo by’izi mbuto zahawe akato n’iyi Minisiteri tariki ya 19 Ukuboza 2017.

Iyi minisiteri ihereye ku byagaragajwe n’ishami rya loni rishinzwe ubuzima (OMS) yatangaje ko izi mbuto zihagaritswe gucuruzwa mu Rwanda kuko zitera indwara yitwa Kata(Listeriosisi)

Ibi nibyo Habanabakize yasubiriyemo abacuruza imbuto muri aka karere avuga ko iyi ndwara itera n’urupfu. Kugeza tariki ya 14 Werurwe 2018, OMS yari imaze gutangaza abantu 183 bishwe n’iyi ndwara muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yasabye abacuruza imbuto kujya bacuruzw izemewe bakareka izahawe akato.

Ati” Aho gucuruza ibyica abaturage wahindura ubucuruzi bwawe ukatwegera tukungurana ibitekerezo.
Igikorwa cyo kwangiza imbuto zahawe akato zafatanywe abacuruzi muri Musanze[/caption

Uyu muyobozi yagiriye inama abavugwaho kwinjiza izi mbuto mu buryo bwa magendu ko bagomba kubireka kuko nibafatwa bazahanwa.

Muri rusange ngo kwangiza izi mbuto ni ukurengera ubuzima bw’abantu benshi, ni muri urwo rwego aka karere katazahwemo kuzihiga aho ziri ngo zirindwe abaturage.

Uwafashwe n ‘iyi ndwara arangwa no gucira inkonda zidashira, guhinahinamirana kw’amatwi, gukuramo inda ku bagore batwite no kuramburura ku matungo.

Abacuruzi b’imbuto bavuga ko batari bazi ko izi pomme zibujijwe, mu gihe hari abavuga ko babyumvise ndetse bakareka kuzicuruza. Nubwo bimeze gutyo ariko hari abacuruzi bakomeye bafata izi pomme bakaziha abato ngo bazobacururize bazabahe igishoro bazitanzeho nta nyungu.

Kugeza ubu ku masoko pomme iragura amafaranga y’u Rwanda 500.