Abarwanyi ba ISIS batangaje ko bazagaba ibitero kuri stade zizaberaho igikombe cy’Isi
Intagondwa zo mu mutwe wa ISIS zaciye amarenga y’ibitero by’iterabwoba zivuga ko zizagaba kuri sitade zizaberaho gikombe cy’isi mu Burusiya muri 2018.
Biraterwa nuko ngo Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya afite uruhare rukomeye mu gukomeza kwica aba-Islam muri Syria,bityo ngo akaba agomba kuzishyura ikiguzi cy’ubuzima bwabo.
Izi ntagondwa zirahamya zidashidikanya
ko perezida Putin ibyo akora azabiryozwa.
Ibi zabitangaje binyuze ku foto yagiye ahabona igaragaza stade yuzuye abantu, ndetse na perezida Putin
ubwe, bigaragara ko stade yarashwe bikomeye nkuko bigaragara kuri Daily Mail.
Ni ifoto bivugwa ko yagaragaye bwa mbere kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga rwa telegram. Izi ntagondwa zirashinja perezida Putin kwibasira no kwica aba-Islam muri Syria bityo ngo agomba
kubyishyura, binyuze mu gitero gishobora kugabwa ku mikino y’igikombe cy’isi u Burusiya bwitegura kwakira.
Iyi foto iragaragaza umurwanyi wa ISIS asa n’usohoka mu myotsi y’iturika ry’igisasu, anafite imbunda yo
mu bwoko bwa AK-47, muri stade yuzuye abafana b’umupira w’amaguru.
Muri iyi foto kandi haranagaragaramo perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ahagana ibumoso, ndetse
n’intego ishushanya imbunda imwitegeye igaragaza ko ari mu gipimo cyo kuraswa.
Muri iyi foto, handitsemo amagambo atandukanye nka ; ussia 2018, Putin uzishyura ikiguzi cyo kwica aba-Islam n’ibindi.
Abahanga bavuga ko ubu butumwa bw’iterabwoba bufitanye isano n’ubufasha perezida Putin aha Syria, kuko ashyigikiye perezida wayo Bashar Al-Assad mu rugamba rwo kurwanya intagondwa zo mu mutwe wa ISIS, urugamba rwanarwanywe na leta zunze ubumwe za Amerika ku ruhande rw’aba Kurde n’indi mitwe irwanya Leta ya Syria.
Munyaneza Ernest