Sierra Leone igiye gutangiza gahunda y’umuganda yagize u Rwanda icyatwa ku isuku

Umuyobozi mushya wa Sierra Leone, Julius Maada Bio yatangaje ko muri iki gihugu hagiye gutangizwa gahunda y’umuganda rusange uzajya ukorwa ku wa gatandatu wa mbere wa buri cyumweru.

Uyu muganda ngo ugamije guteza imbere gahunda y’isuku muri iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika.

Bio yatangaje ko uzajya utangira guhera saa moya z’igitondo kugeza saa sita zo muri icyo gihugu.

Umuganda wa mbere muri iki gihugu uzatangira tariki ya5 Gicurasi uyu mwaka.

Ikinyamakuru Africa.cgtm.com cyatangaje iyi nkuru kigaragaza ko Sierra Leone izaba ibaye igihugu cya kabiri muri Afurika mu gutangiza iyi gahunda y’umuganda, nyuma y’u Rwanda.

Mu Rwanda umuganda ukorwa ku wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi. Iki gikorwa kandi ukunda gusanga cyanitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we.

Ibikorwa by’umuganda byunganiwe n’bindi bigamije gutunganya umujyi wa Kigali byatumye uba umujyi wa mbere ufite isuku muri Afurika.