Impamvu inama y’Abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abari abayobozi muri REB

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa Gatatu, tariki ya 11 Mata 2018 yahagaritse ku mirimo abari abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi(Rwanda Education Board-REB).

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura avuga ko aba bayobozi barenze ku mabwiriza ya leta ajyanye no gukorera impamyabushobozi(diplomes) ku gihe no kuzikorera mu Rwanda,ahubwo bakajya kuzikorera hanze ntibateze imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda.

Ati ” Ari abo bakozi ba REB n’abandi bose bazajya babangamira politiki ya Leta, abafite intege nke cyangwa badateza imbere pilitiki ya Leta bazajya babibazwa.”

Abahagaritswe bari bashinzwe imirimo ikomeye muri iki kigo. Bahagaritswe nyuma yuko uwari umuyobozi mukuru w’iki kigo Gasana Janvier na we avanywe kuri iyo mirimo.

Abahagaritswe ni aba:

1) Dr. MUSABE Joyce: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho/Head of Curriculum, Teaching and Learning Resources Department;

2) Dr. TUSIIME RWIBASIRA Michael: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi/Head of Examinations, Selection and Assessment Department;

3) Bwana MUJIJI Peter: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo Rusange/ Head of Corporate Division;

4) Bwana KAREGESA Francis: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari/Director of Finance;

5) Bwana BAGAYA Rutaha: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko/Head of Procurement Unit. 7.

Aba bayobozi bahagaritswe nyuma y’ibibazo bitandukanye byagiye bivugwa muri iki kigo, harimo icy’integanyanyigisho yavugwaga gutinda kugezwa ku bigo, kwandikira ibitabo hanze y’igihugu mu buryo budaha agaciro k’ibanze u Rwanda.

Hari kandi ibitabo by’amasomo byafatiwe mu rugo rw’umuturage mu karere ka Karongi byari bigenewe amashuri. Uretse ibi kandi mu burezi mu Rwanda havuzwe ihagarikwa rya kaminuza zimwe n’amashuri makuru nyuma bimwe byaje gufungurwa, ibindi bigafungwa burundu. Ibi byose bivugwaho kudindiza ireme ry’uburezi mu Rwanda.