Guverinoma y’u Rwanda yasezereye burundu ku mirimo Dr Cyubahiro Bagabe na Gahakwa
Guverinoma y’u Rwanda yasezereye burundu ku mirimo Dr Cyubahiro Bagabe wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) na Dr Daphrose Gahakwa wari umwungirije.
Nk’uko itangaza ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ribigaragaza, icyi cyemezo cyanafatiwe abandi bayobozi babiri bakoraga muri iki kigo.
Dr Cyubahiro Bagabe wayoboraga RAB yari aherutse guhagarikwa ku mirimo n’Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018.
Icyo gihe yasimbujwe by’agateganyo Dr Patrick Karangwa wari umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri icyo kigo.
Ni umwanya yari yahawe ku wa 4 Ukwakira 2016,asimbura Dr Louis Butare wagiye kuri uwo mwanya muri Kanama 2015. Bagabe yari asanzwe ari umuyobozi w’Ikigo gitsura ubuziranenge, RSB.
Muri iki kigo havuzwe ubwumvikane buke hagati y’abayobozi bwanigaragaje ubwo Dr Gahakwa yasibaga kwitaba Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ikurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) ngo bwisobanure ku mikoreshereze mibi y’umutungo yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, abadepite bagaragaje kutanyurwa ahanini bishingiye ku kuba Dr Gahakwa atari yitabye Komisiyo.
Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko kutitaba kwa Dr Gahakwa ari ugusuzugura ubuyobozi bwa RAB n’izindi nzego kuko yari yabimenyeshejwe, ndetse ko urwego akorera ruzamufatira ibihano nibasanga yasuzuguye.
Ati “Urwego yasuzuguye rufite uko ruzabigenza ariko nkatwe nk’urwego rumukuriye iyo umuntu yasuzuguye nanjye wamutumiye mu by’ukuri yansuzuguye.”
Nyuma Dr Gahakwa yaje kubwira Radio Flash ko impamvu atitabye PAC yari arwaye kandi ngo yari yabimenyesheje Umunyamabanga we.
Ibi byatumye mu Gushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe, Dr Edourad Ngirente, ahagatika by’agateganyo Dr Gahakwa Daphrose.
Icyo gihe kando hari hahagaritswe uwari ushinzwe imicungire y’ubutaka no kuhira, Innocent Nzeyimana, Ushinzwe ishami ryo guhuza inzego Violette Nyirasangwa n’ushinzwe Imari, Bimenya Théogène. Aba bose bamaze guhagarikwa burundu nkuko iri tangazo rikomeza ribigaragaza.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yatangaje bose bamaze gusimbuzwa, mu buryo bw’agateganyo.
Mu mwaka ushize ubwo ubuyobozi bwa RAB bwitabaga Pac mu bibazo PAC yasabiraga ibisobanuro harimo nko kuba bimwe mu bikorwa RAB ishinzwe gutunganya itabikora uko bikwiye birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakunze kunengera mu ruhame abayobozi bakorera muri minisiteri imwe cyangwa urwego rumwe ariko ntibavugane ngo barangwe n’imikorer3 myiza hagati yabo.