Musanze: Icyuho mu rubyiruko cyatumye ababyeyi bakangurirwa kuruganiriza ku mateka ya Jenoside

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze rurashimirwa uburyo rwitabiriye gahunda z’icyumweru ry”icyunamo, mu gihe ababyeyi bakangurirwa kuruganiriza ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byagaragajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, ku wa Gatanu tariki ya 13 Mata 2018’ubwo hasozwaga gahunda z’icyumweru cy’icyunamo.

Uyu muyobozi avuga ko urubyiruko n’ubwo rwabaye rwinshi mu kwitabira izi gahunda, ariko hari urwagiye rubaza ibibazo bigaragaza icyuho ku bijyanye no kumenya amateka ya jenoside yakorewe abatutsi.

Avuga ko hari urubyiruko rwagiye rubaza ibibazo byari bikwiye kuba bibazwa mu myaka 1998 n’ 2000. Ibi ariko ngo ntibyari bikwiye muri iki gihe, nyuma y’imyaka 24 habaye iyi jenoside yahitanye Abatutsi basaba miliyoni.

Ati ” Bigaragara ko mu muryango abana bashobora kuba bataganirizwa ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi. Ikibazo ni icy’umuryango utabwiza abana ukuri kuri aya mateka.”

Atanga urugero rw’umubyeyi wamubwiye ko yabuze uburyo yasubiza umwana we w’imyaka 5 ku bibazo yari amubajije kuri jenoside yakorewe Abatutsi. Mu byo yamubajije harimo ngo jenoside ni nde?umututsi ni iki?

Hirya no hino mu gihugu hari abantu bagiye bakurikiranwaho ingengabitekerezo ya jenoside. Muri iki cyumweru cy’icyunamo nabwo hari abatawe muri yombi bakurikiranyweho iki cyaha.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza avuga ko hari bamwe mu bagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside. Urugero atanga ni uwatanze igitekerezo ko ijambo Jenoside yakorewe Abatutsi ryahindurirwa inyito. Ibyo asanga ari imvugo ipfobya itari ikwiye kwihanganirwa. Icyo abishingiraho ni uko ngo iki gitekerezo asanga kiba cyanatambutse mbere ku mbuga nkoranyambaga nka facebook kandi cyatangajwe n’abazwiho gupfobya jenoside, ku buryo ugitanga ashobora kuba ari ho yakivanye. Ikindi aheraho ni uko uvuga ibyo aba yaramenye byinshi kuri jenoside, ku buryo asanga atari akwiye kurangwa n’imvugo nk’iyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere Bagirishya Pierre Claver avuga ko hari Abanyarwanda bakirwaye kandi batahabwa umuti rimwe ngo bahite bakira ku bijyanye no kureka amagambo akomeretsa abacitse ku icumu. Avuga ko leta izakomeza kwigisha abakigaragaza ibyo bitekerezo ngo bahinduke. Agira inama abarokotse jenoside gukomera, bakihangana kuko ngo iyo umuntu akubwiye ikiguca intege ukazicika aba yageze ku ntego ye.

Umuhango yo gusoza iki cyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’akarere ka Musanze wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo.

Ntakirutimana Deus