Abatishoboye ntibafashwa ngo ADN igaragaze ababateye inda, byamubujije kumenya uwayimuteye mu myaka 20 ishize

Bankundiye Belancille (izina ryahinduwe) umubyeyi w’imyaka 45 utuye mu Kagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi ho mu karere ka Musanze yahisemo kwiyambaza ubutabera ngo bwifashishe ikoranabuhanga mu gukora ibizamini by’isano riri hagati y’ibintu(DNA) bugaragaze uwo avuga ko ari se w’umwana.

Avuga ko hari umugabo babyaranye umwana w’umukobwa(bose tudatangaza amazina yabo) mu mwaka w’1994. Bankundiye avuga ko yatewe iyi nda n’uyu mugabo wamusangaga aho yibanaga.

Yemeza ko uwo ahamya ko ari se w’umwana yamufashije kumurera mu gihe cy’imyaka itanu, ahagana mu mwaka w’2000, amubwiye ibyo kwiyandikishaho umwana, ahita amuhagarikira ubwo bufasha, ndetse amubwira ko niyo yamurega atamutsinda kuko nta bimenyetso yabona yamutsindisha.

Mu minsi yashize umukobwa we ngo yaje kumushyiraho igitutu cyo kumwandikisha kuri se[avuga ko amwihakana]. Iki nicyo cyatumye uyu mubyeyi afata iya mbere agana urwego rw’umudugudu rumwohereza ku kagari, nako kamugiriye inama yo kugana urwego rutanga ubufasha mu by’amategeko(MAJ).

Yagiye kwiyambaza uru rwego rw’akarere ka Musanze ngo rumufashe muri iki kibazo avuga ko kimukomereye.

Ati “ Umwana yanshyize ku nkeke ngo mwandikishe kuri se, kandi [se] arabihakana yambwiye ko ninamurega ntazanamutsinda, byanyobeye rwose.”

Nubwo uyu mugabo yamubwiye ko atazamutsinda ngo yumvise ko haje uburyo bushya azifashisha bukamugaragaza.

Ati “Bambwiye ko uburyo bw’ikoranabuhanga[ADN] butibeshya na gato, niyo mpamvu nsaba ko bwakwifashishwa ngo bufashe mu kugaragaza ukuri. Nta bimenyetso mfite barabimbaza nkabibura, nakomeje kubibura, ariko bwo bambwiye ko ntacyo butagaragaza.”

Akomeza avuga ko nta bushobozi afite bwo kwiburanira, ni cyo cyatumye agana urwego rwa MAJ yizeye ko ruzamufasha agakorerwa n’ibyo bizamini dore ko ari no mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ati “ Simfungutse mu mutwe, sinabasha kwiburanira, simenyereye ibintu by’imanza.”

Umugabo babyaranye ngo afite imitungo myinshi ku buryo yizeye ko nibamara kumutsinda azaha uyu mwana ku mitungo ye mu rwego rw’indezo yamugombaga.

Bankundiye ngo yagerageje inzira z’ubwumvikane uwo mugabo arabyanga.
Uretse ikibazo cy’uyu mwana, anafite n’ikindi cy’umwana we w’umukobwa w’imyaka 27 na we wavutse kuri se utaramwiyandikishijeho kugeza se apfuye. Na we yibaza uko yakwandikwa ku wo yita se, dore ko ngo umubonye wese avuga ko asa na se(wapfuye ataramwiyandikishaho).

Umuhuzabikorwa w’urwego rutanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka Musanze, Giraneza Justine avuga ko yaba leta n’izindi nzego batishyurira abatishoboye ibi bizamini bya DNA mu manza mbonezamubano.

Ati “ Ni ikibazo kiremereye, MAJ yunganira abo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 batishoboye badafite amafaranga yo kwishyura DNA, ugasanga ageze aha nta bindi bimenyetso biteganywa n’itegeko afite bigaragaza ko yabyaranye na runaka.

Akomeza avuga ko bisaba ko yakoresha kiriya kizamini nyamara nta rwego rubibafashamo. Gusa hari igihe leta ifasha ababurana mu manza z’inshinjabyaha ikabishyurira iki kizamini.

Ati “Kugeza uyu munsi nta rwego na rumwe mu manza z’imbonezamubano ruhari rwishyurira abaturage kiriya kizamini. ibibazo byabo birakomeza bikabaho kuko nta gikorwaho. Umugore abwirwa kwiyandikishaho umwana ku giti cye, ibijyanye no kuba twamutangira ikirego biracyagoye kubera ayo mafaranga y’ikizamini cya DNA akiri menshi kandi abo twakira bose ari abantu bAtishoboye.”

Asanga kandi leta yiyemeje kwishyura aya mafaranga bishobora kuyitwara akayabo,akurikije umwana wigeze guterwa inda akavuga uwo akeka ko yayimuteye ibizamini bikagaragaza ko atari we wayimuteye, n’uwo avuze nyuma na we basanga atari we. Akibaza bibaye ki bandi bantu ingano y’amafaranga leta yashoramo.

Giraneza avuga ko n’imiryango itegamiye kuri leta (ONG/NGO) idafasha mu gupima ibyo bizamini. Dore ko yigeze guhuza imiryango itandukanye ifasha abana muri aka karere, abaza ifasha mu gupimisha iki kizamini, abura n’umwe.

Kugeza ubu iki kizamini cyishyurwa amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 250, kigapimirwa mu Budage.

Ntakirutimana Deus