Gitifu wa Kinigi arahakana kwica ‘umwana we’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze Manzi Claude yahakanye uruhare rwose ashinjwa ku rupfu rwa Uwikaze Kevine, umwana w’imyaka 2.5 wahiriye mu nzu mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018 mu masaha ya saa tatu za nijoro

Yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 5 Mata 2018.

Uru rubanza rwatangiye uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018, mu Rukiko rwisumbuye rwa Musanze, Manzi n’abo bafatanyije gukurikiranwa ku cyaha cyo kwica Kevine baburana ku ifunga n’ifungurwa.

Urupfu rwa Uwikaze Kevine rwagarutsweho

Kevine yabanje gusindishwa mbere yo gupfa

Nyina wa Kevine yabwiye ubushinjacyaha ko yajyanye mu kabari n’umugabo we Nribarikure Cyprien ndetse n’abana babiri barimo na Kevine. Cyprien ngo yahaye inzoga Kevine atangiye gusinzira, nyina amuhereza umwana muto ajya kuryamisha Kevine.

Nyuma nyina wa Kevine yaragarutse ahereza urufunguzo Cyprien, ariko ngo nyuma aza guhura n’abantu yiruka ava mu rugo yahagira, aha niho bahera bavuga ko ashobora kuba yari avuye kwica Kevine.
Ubushinjacyaha buvuga ko bufite ibimenyetso bigaragaza ko Manzi yagize uruhare mu rupfu rw’uwo mwana bwemeza ko yahigiye kenshi kwica biciye mu kugurira abamwica.

Bushyira mu majwi uwitwa Nirere Marie Therese incuti ya Uhawenimana Sonia nyina w’uyu mwana. Ngo wagiye ugurirwa na Manzi ngo yice uyu mwana. Uyu avugwaho kurigisa uyu mwana akaboneka nyuma y’iminsi 3 yarashyizwe mu kizu kitabamo abantu no kumusuka peteroli mu matwi afatanyije na Ntibarikure cyprien wabanaga na Sonia nk’umugore n’umugabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nirere yakoraga ibi byose yabitumwe na Manzi ngo bigeze gukundana kugeza n’ubwo baryamanye ngo akamutera inda ariko bagafatanya kuyivanamo.

Manzi kandi avugwaho kwishyura uwitwa Nsengiyumva Celestin amafaranga y’u Rwanda miliyoni n’ibihumbi 200 ngo yiyandikisheho uwo mwana. Uyu yaje kubikora, ubwo polisi yafataga abakekwaho urupfu rwa Kevine aza gutoroka aho yari atuye.

Uyu muyobozi kandi ashinjwa kugurira abantu bajya kwica uyu mwana, ariko nabo barabihakana bakavuga ko ibyo bakekwa bifitanye isano n’abakurikiranyweho urupfu rwa Kevine ariko bo bahakana kurugiramo uruhare.

Ubushinjacyaha buvuga ko umugambi wo kwica Kevine wacuzwe na Manzi akawugeza kuri Nirere na we ngo agashaka gufatanya na Ntibarikure babanaga. Nirere yemeza ko Manzi yamutumye kwiba uwo mwana.

Nirere ngo niho yahereye agerageza kenshi kwica uyu mwana no kumuroga.

Manzi kandi ngo yatangaga indezo y’umwana, gushaka kumwica yumvaga ko nibikorwa ibintu byose yasabwaga bizaba birangiye.

Manzi afite ububasha budasanzwe

Ubushinjacyaha buvuga ko abagerageza gutanga ubuhamya ngo baterwa ubwoba n’abantu bavuga ko bakorera urwego rw’iperereza mu Rwanda.

Izi mbaraga afite ngo nizo zikagombye gutuma aburana afunze kuko ngo ari hanze byaba ibindi.

Umushinjacyaha ati “Manzi afite ingufu n’ububasha.Afite gushyira ku bantu igitutu. Kuburana ari hanze ni ugutanga icyuho. Dufite impungege ko hakoreshwa iterabwoba.


Manzi ahakana ibimuvugwaho

Imbere y’umucamanza, Manzi avuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga atari ukuri, kuko ngo nta n’ibimenyetso bufite.

Ati “Bagenda bapapira impamvu…. Ibyo umushinjacyaha avuga nta gitangaza kirimo, birababaje kubona avuga imvugo y’urega nta perereza yakoze.”

Ku bijyanye n’ububasha ubushinjacyaha buvuga afite, arabuhakana kuko ngo atari hejuru ya leta, ku buryo niba abo muri izo nzego barahamagaye abatangabuhamya atabizi.

Ati ” Ngo nateye ubwoba MAJ, narabikoze ntiyandega? Niba hari ikirego gihari nibacyerekane.:

Ku bijyanye na miliyoni n’ibihumbi 200 ashinjwa guha uwiyandikishijeho umwana wapfuye nabyo arabihakana, agasaba ko hakwerekanwa inzira ayo mafaranga yanyujijwemo. Ahakana kandi gutanga indezo agasaba ko hagaragazwa ibimenyetso.

Ku cyo ubushinjacyaha buvuga ko yanze ko hakorwa ikizamini kigaragaza isano riri hagati y’umuntu n’undi(DNA/ADN), Manzi avuga ko iki kizamini kitakwerekana kk ari we wishe Kevine kandi ari cyo ubutabera bushaka kumenya.

Nirere na we ahakana iby’urupfu rwa Kevine, dore ko ngo n’igihe yapfaga atari aherutse muri uru rugo, uretse ko yemera ko mbere Manzi yamusabaga kurigisa Kevine. Ati ” Urupfu rw’umwana nta kintu nduziho namba, ntacyo nzi pe!”

Asaba ko yafungurwa akajya kurera abana be. Abihurizaho kandi n’abandi batandatu bari kumwe mu rukiko bakurikiranyweho urupfu rwa Kevine.

Icyemezo cy’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’abakekwa rizaba ku wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2018.

Urubanza rw’uyu munsi rwarimo umucamanza n’umwanditsi, abashinjacyaha babiri, abaregwa 7 n’Avoka wa Manzi, abapolisi bari barinze abaregwa ndetse n’abandi bari bakurikiranye urubanza basaga 50.