Perezida Kagame yabonanye n’abayobozi batandukanye mu Bwongereza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza n’ibikorwa by’umuryango wa Commonwealth, Boris Johnson, anabonana n’igikomangoma cy’iki gihuguHarry.

Iki kiganiro bakigiranye ku wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018. Ni mu gihe
Perezida Kagame ari mu Bwongereza aho azitabira ihuriro ry’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, riteganyijwe muri iki cyumweru. Iri huriro rizitabirwa n’abakuru b’ibihugu bigera muri 53.

Aho mu Bwongereza umukuru w’igihugu yahuye kandi agirana ibiganiro na Perezida wa Ghana Nana Akufa Addo nkuko RBA yabitangaje.

Commonwealth umuryango umuryango u Rwanda nubwo rutakolonijwe n’u Bwongereza(rwakolonijwe n’u Budage n’i Bubiligi) washinzwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, nyuma y’uko ibihugu byinshi u Bwongereza bwakolonije biboneye ubwigenge.

Wagiyeho mu rwego rwo gufashanya hagati y’ibi bihugu, kugirango bizamurane dore ko ibyinshi muri byo byari byugarijwe n’ubukene.

Ntakirutimana Deus