Umugore na nyina wa ba Bush bayoboye Amerika yitabye Imana

Barbara Bush,umugore wa George W Bush wabaye perezida wa Amerika akaba na nyina wa George Bush na we wayoboye iki gihugu yitabye Imana.

Uyu mukecuru bitaga umugore n’umubyeyi w’aba perezida yitabe Imana mu ijoro ryakeye afite imyaka 92 y’amavuko nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’umugabo we ribigaragaza.

Ikinyamakuru le Parisien kivuga ko iri tangazo rigira riti”Barbara Bush yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 17 Mata 2018 afite imyaka 92.”

Uyu mubyeyi ngo yari aherutse gufata icyemezo cyo guhagarika ibyo kwivuza kwe ku cyumweru gishize.

Ni icyemezo yafashe nyuma yo kujyanwa mu bitaro kenshi. Ariko nyuma yagishije inama umuryango we, bahitamo ko atakomeza kwivuza ahubwo yajya ahabwa ubufasha bw’abarwaye indwara zidakira.

Barbara Bush asize umugabo we, abana 5, abuzukuru 17 n’abuzukuruza 7.

Abayobozi batandukanye bihanganishije uyu muryango. Ku ikubitiro haje Donald Trump uyobora Amerika, umurepubulika kimwe na George W Bush n’umuhungu we George Bush bamubanjirije kuyobora iki gihugu.

Mu itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Perezidansi ya Amerika, Trump yashimye ubwitange butizigama bwaranze uyu mubyeyi ku gihugu cye n’umuryango we.

Rikomeza rigira riti “Nk’umugore, umubyeyi, nyirakuru ndetse n’uwahoze ari umugore wa perezida w’igihugu, Madamu Bush yari ingirakamaro ku muryango w’Abanyamerika.”

Akomeza amushimira kandi uruhare yagize mu gutuma abanyamerika bitabira ishuri, bagezwaho imiti banarindwa indwara mu buryo butandukanye.

Mu kumuha icyubahiro, Trump yasabye ko ibendera rya Amerika ryururutswa kugeza mu cyakabiri (ryunamishwa) kugeza ku munsi azashyingurirwaho.

Barbara witwaga Jeb Bush
Barbara Pierce yavutse muri Kamena 1925. Yahuye na Perezida W Bush afite imyaka 16 baza gushakana nyuma y’imyaka 3.

Baje kubyarana abana 6 barimo George Bush wabaye perezida wa Amerika hagati ya 2001 na 2009.

Barimo kandi Jeb Bush wabaye Guverineri wa leta ya Floride hagati y’imyaka 1999 n’2007. Uyu yaje kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora y’ibanze muri 2016 ariko ntiyamuhira.

Umukobwa we Sa Pauline yaje kwitaba Imana akiri muto mu 1953.

Umugabo we George W Bush yayoboye Amerika kuva mu 1989 kugera mu 1993. Bush w’imyaka 93 y’amavuko yarwaye indwara ituma atwarwa mu kagare, muri Mutarama 2017 yamaze iminsi 15 ari mu bitaro kubera indwara y’umusonga.

Bill Clinton wayoboye Amerika ku ruhande rw’aba Demokarate yihanganishije uyu muryango ku nyandiko yashyize kuri twitter. Ati ” Umugore udasanzwe wagiraga imbaraga n’imbaduko, inema, ubwenge n’ubwiza.”

Jimmy Carter, wayoboye Amerika hagati y’umwaka 1977 na 1981, yavuze ko ababajwe n’uru rupfu rwakoze ku mamiliyoni y’abantu biyumvamo Barbara.

Barack Obama wayoboye iki gihugu na Michelle Obama bihanganishije uyu muryango bagaruka ku kwitanga kwa Barbara.

Ntakirutimana Deus