Kizito Mihigo azaburana mu bujurire muri Gicurasi

Kizito Mihigo wamenyekanye mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhanzi wakatiwe imyaka 10 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha yiyemereraga birimo icyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho agiye kongera kuburana nyuma y’ubujurire yatanze.

Biteganyijwe ko azaburana urubanza rw’ubujurire mu rukiko rw’Ikirenga tariki ya 14 Gicurasi 2018, akazunganirwa na Me Antoinnette Mukamusoni

Kizito yari amaze imyaka itatu afunze nyuma yo gukatirwa iki gihano n’urukiko rukuru tariki ya 27 Gashyantare 2015.Ni mu rubanza yari ahuriyemo na Ntamuhanga Cassien wakatiwe imyaka 25 y’igifungo ariko nyuma akaza gutoroka gereza ya Nyanza. Harimo kandi Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30 na Niyibizi Agnes wagizwe unwere.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Bwana Mutabazi Harrison yabwiye ikinyamakuru Igihe ko uru rubanza ruzaburanishwa n’urukiko rw’ikirenga tariki ya 14 Gicurasi.

Imbere y’ubutabera yahamijwe ibyaha bine aribyo: ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, icy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, n’cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.Icyo gihe yahanahuweho icyaha cy’iterabwoba.

Mu iburana rye mu rukiko rukuru yemeye ibyo ashinjwa byose ndetse asaba uwamwunganiraga ko atakomeza kumufasha kwiregura ku byaha we yiyemereraga ko yakoze.

Kizito yigeze gutakambira urukiko ko yaburana mu bujurire, asubizwa ko haba hari ibigisuzumwa n’akazi kenshi urukiko rw’ikirenga ruba rufite. Urubanza rwaburanishijwe mu rukiko rw’ikirenga nta rundi rukiko rushobora kujururirwamo.

Gusa iyo urega agaragaza ikibazo cy’akarengane ashobora kwiyambaza urwego rw’umuvunyi rurwanya akarengane na ruswa.

Ku bijyanye n’inkiko utanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga mbere yashoboraga kwiyambaza urukiko nyafurika
rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, ariko u Rwanda rwasheshe amasezerano n’urwo rukiko ku bijyanye n’ikirego cy’umuntu ku giti cye muri 2016.

Uru rukiko rwatakaje ubushobozi bwo kuburanisha ibibazo byerekeye uburenganzira bwa muntu hagati y’u Rwanda n’abandi bantu, nyuma y’aho rwemereye uwakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside kurutangamo ikirego.

Abajuririra ubutabera baba bifuza igihano kiri munsi y’icyo bahawe, ku buryo bikunze yahabwa igihano gito ki cyo yahawe, akaba yafungurwa cyangwa akaba asigaje imyaka mike ugereranyije na mbere. Ku rundi ruhande ariko hari n’abajurira bagahabwa igihano kiruta icya mbere.