IGP Gasana yashimiye RIB abapolisi “bazayifasha gushinga imizi”

Guhera tariki ya 20 Mata 2018, akazi kose kakorwaga n’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID) kazatangira gukorwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).Ni muri urwo rwego abapolisi bazakora muri uru rwego bahawe impanuro zizabafasha kukanoza.

Ni mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha cyabaye uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2018, cyaranzwe n’impanuro zahawe abapolisi basaga 460 bagiye gukorera muri RIB ndetse no gushyikiriza uru rwego ibikoresho byose CID yakoreshaga.

Umuyobozi mukuru wa polisi IGP Gasana Emmanuel avuga ko RIB itazahera ku busa kubera amaboko ihawe.

Ati “Ni abapolisi beza twizera ko mu ntangiriro, abo mutangiranye bazabafasha nka RIB kugirango itangire ishinge imizi noneho n’abandi bagende baboneka uko igihe kizaza. Bakoze akazi neza ntabwo biba byoroshye, bakoranye ubwitange, ubunyamwuga, ubunyangamugayo, ndetse nkanavuga ko bakoze akazi kenshi cyane.

Gasana avuga urwego rwa CID rwari rugeze aho rukora amadosiye asaga ibihumbi 20 ku mwaka ashyikirizwa ubugenzacyaga ku byaha yabaga yagenjeje.

Yongeyeho ati” Polisi y’ u Rwanda yijeje ubufatanye uru rwego rushya rugiyeho. Tuzakomeza gukorera hamwe no guhanahana amakuru mu kazi ko gucunga umutekano no kurwanya ibyaha….kuvugurura inzego z’umutekano biduha ingufu n’ubumenyi byihariye mu guhangana n’ibyaha byo muri ibi bihe tugezemo nk’ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, ibyaha bimunga umutungo w’igihugu ndetse n’icuruza n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Minisitiri w’Ubutabera Bwana Busingye Johnston avuga ko polisi na RIB bazakomeza gufatanya ngo banoze akazi ku neza y’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Avuga ko ihererekanyabubasha ribaye ridakuraho kuba izi nzego zombi zizakomeza gukorana bya hafi. Asaba kandi abagiye gukorera muri uru rwego gukoresha neza ubwo bubasha bahawe muri uwo murongo.

Ati “Urwego rw’ubugenzacyaha rwashyizweho kugira ngo rukomereze mu murongo Polisi y’igihugu yatangiye mu kurwanya ibyaha bitandukanye. Ndashishikariza izi nzego zombi gukomeza gukorana bya hafi no gukoresha ububasha zahawe mu guharanira ineza y’abanyarwanda.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot, avuga ko ubunyamwuga bwa polisi buzafasha urwego yahawe kuyobora mu kunoza akazi ko gukurikirana ibyaha n’akandi kose bashinzwe.

Ati “Ndashimira polisi y’u Rwanda imbaraga yashyize mu kubaka urwego rw’ubugenzacyaha. Mbijeje ko tuzakomereza aho mwari mugeze ndetse tukarenzaho.”

Inama y’abaminisitiri yo ku wa 11 Mata 2018, yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo abakozi 463 n’umutungo byari muri Polisi y’u Rwanda birebana n’Ubugenzacyaha byimurirwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha.

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rushinzwe ibikorwa by’imirimo y’Ubugenzacyaha, guhagarika no gushakisha ibimenyetso ku byaha bikomeye, ibyaha by’iterabwoba,ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ibyaha bijyanye n’ubukungu.

Rwashyizweho n’itegeko N° 12/2017 ryo ku wa 7/4/2017. Ni urwego rurebererwa na Ministeri ifite ubutabera mu nshingano zayo, ruzajya ruhuza ibikorwa by’ubugenzacyaha n’iperereza byari bisanzwe bikorwa na Polisi y’ u Rwanda.

DN