Musanze: “Ibirara” bikekwaho gukoreshwa mu kwica Kevine w’imyaka 2

Ku munsi mukuru wa Pasika, tariki ya 1 Mata 2018, Uwikaze Kevine, umwana w’imyaka 2.5 yapfuye yishwe n’inkongi y’umuriro aho yari aryamye mu nzu. Uyu mwana yagezwe amajanja kenshi, iby’urupfu rwe byahagurukije ubutabera bw’u Rwanda.

Uyu mwana basanze yapfuye na matola aryamyeho yakongotse. Byabaye saa tatu z’ijoro ubwo nyina n’uwabanaga na nyina(Cyprien) bari mu kabari gaherereye mu Murenge wa Muko ari naho iki cyaha cyakorewe.

Hashatswe ‘ibirara’ byo kumwica hakoreshwa n’amafaranga

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Mata watambukaga ku bantu mu Mujyi wa Musanze bavuga ngo ‘bamukatiye gufungwa ukwezi by’agateganyo.” Uwo ni Manzi Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, umwe muri 7 bakurikiranyweho kwica Kevine no gushinyagurira umurambo we.

Ni inkuru yabaye kimomo ubwo umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze yafataga icyemezo cy’uko bazajya baburana bafunze, mu gihe bo basabaga gukurikiranwa bari banze.

Yavuze ko nk’uko ubushinjacyaha bwabishyikirije urukiko mu iperereza ryakozwe, umugambi wo kwica uwo mwana ugaragaramo uruhare avuga ko rukomeye rwa Manzi Claude n’abandi bakekerwa hamwe.

Manzi ngo yakoze ibishoboka ngo Kevine yicwe, agamije gusibanganya ibimenyetso ko yamubyaranye na nyina, Uhawenimana Sonia, ngo wanahoraga amuhamagara amusaba amafaranga y’indezo.

Ni icyemezo cyahuruje abaturage bari buzuye icyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Musanze n’imbuga yarwo, abenshi bavuga ko bababajwe n’urupfu rwa Kevine, usanga bita ngo ‘kariya kamalayika.’

Umucamanza yatangiye asoma ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse n’uko urukiko rwabisuzumye n’uko rubibona.

Avuga ko Manzi yahigiye kwica Kevine, ndetse akaza guha ikiraka uwitwa Nirere Marie Therese bafunganye, ngo azamumuzanire cyangwa amwice. Guca kuri Nirere ni uko yari inshuti ya Sonia[nyina wa Kevine] banakoranaga mu kirombe.

Nirere yaje kubwira Manzi ko byamunaniye, amusaba ko yashaka undi muntu wabishobora. Hagati aho ariko Kevine ngo yigeze kubura mu gihe cy’iminsi itatu, ubwo yari afite imyaka ibiri, nyuma bamusanga mu kizu kitabamo abantu.

Umucamanza ati “ Nirere yahawe ikiraka cyo kwica Kevine, nyuma amumenyesha ko cyamunaniye, amusaba kumushakira ababishobora.”

Nirere yahise ashaka uwitwa Ntibarikure Cyprien wabanaga na Uhawenimana Sonia, nyina wa Kevine.

Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu ibura rya Kevine, Ntibarikure ashobora kuba yarabigizemo uruhare dore ko ngo ntacyo yavugaga icyo gihe[ntacyo byari bimubwiye].

Aha niho ubushinjacyaha buhera buvuga ko Cyprien yashatse abantu biswe ‘ibirara’ byo muri santeri ya Muko ngo bice Kevine.

Umucamanza ati “ Ashaka ibirara[imvugo y’ubushinjacyaha n’abatangabuhamya] ngo bimufashe kwica umwana, abimenyesha Manzi kuri telefoni.”

Manzi ngo yabohereje amafaranga ibihumbi bitatu byo kunywera.


Manzi aregwa kwishyura umuvuzi gakondo ngo yice Kevine

Mu birego biregwa Manzi, Umucamanza yasomye harimo icy’uko ngo yagiye gushaka umuvuzi gakondo witwa Maniraguha Protais ngo yice Kevine. Uyu muvuzi yari amaze kwishyurwa ibihumbi 97 muri 300 yari yemerewe.

Ku rundi ruhande Nirere na Cyprien bakekwa ko bashyize Kevine peteroli mu matwi ngo imuhitane, ariko Imana igakinga ukuboko.

Ikigaragarira urukiko

Umucamanza avuga ko urukiko rusanga Nirere yarahawe ikiraka na Manzi, na we agashaka Cyprien nawe ubyemera ko yagihawe na Nirere.

Cyprien kandi ashinja uwitwa Safari ko bari bafatanyije umugambi wo kwica Kevine, kuko ngo ari na we wabishyuriye inzoga banyoye ubwo bapangiraga uwo mugambi mu kabari.

Manzi yavuze ko yagiranye ibibazo na Nirere ku buryo ngo atamutuma. Ubwo Nirere yabazwaga n’urukiko niba bariyunze, yarabyemeye , akomoza no ku ijambo yamubwiye ubwo yamuterefonaga ko ari ikigoryi. Abantu bari aho bati yamubwiraga ko umwana barigishije bagombaga kumwica ariko ntibabikora.

Urukiko ruvuga ko niba Manzi avuga ko yari yaragiranye ikibazo na Nirere nyuma bakaza kongera kwiyunga, rusanga no kumuha icyo kiraka bishoboka.Rusanga kandi imvugo za Nirere zikwiye kwitabwaho muri uru rubanza.

Ibi n’ibindi byavuzwe nibyo urukiko rwahereyeho ruvuga ko bikwiye gufatwa nk’impamvu zikomeye zituma Manzi na Nirere bakurikiranywaho icyaha cyo kwica Kevine.

Kuba Cyprien yemera ko na we yahawe ikiraka, bigaragarira urukiko ko ashobora kuba yarakoze icyo cyaha.

Abitwa ibirara Cyprien yitabaje mu kwiva Kevine, bahakana iki cyaha, bamwe bavuga ko hari abatwaye ku igare abaregwa muri uru rubanza.


Urukiko rwategetse ko bahita bajyanwa muri gereza

Abakekwa basabaga kudafungwa ahubwo bakaburana bari hanze, nyamara iki cyemezo cyatewe utwatsi n’urukiko rwategetse ko bahita bajyanwa muri gereza ya Musanze bakavanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza, aho abenshi bita kuri groupement (soma Gurupoma).

Umucamanza yatangaje icyemezo cy’urukiko ashingiye ku ngingo ya 96 y’itegeko no 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ategeka ko bakomeza kuburana bafunze.

Izo ngingo ni iya 96 ivuga ku gisobanuro cy’impamvu zikomeye zatuma umuntu akekwaho icyaha. Igira riti “ Ukurikiranyweho icyaha ntashobora gufungwa mbere y’urubanza, keretse hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha ,kandi icyo akurikiranyweho kikaba ari icyaha amategeko yateganyirije guhanisha igifungo cy’imyaka 2 nibura.”

Hari kandi iya 97 ivuga ko gisobanuro cy’impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ivuga ko izo mpamvu atari ibimenyetso, ahubwo ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko umuntu ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze icyaha.

Ni muri urwo rwego umucamanza yategetse ko baburana bafunze kuko ngo icyaha bakurikiranyweho gikomeye, baburanye bari hanze ngo bashobora kubangamira iperereza kuko ngo icyaha bakurikiranyweho cyakoranywe amayeri menshi, bashobora kandi gutoroka kuko batigeze bagaragaza icyemeza ko batatoroka.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Musanze: “Ibirara” bikekwaho gukoreshwa mu kwica Kevine w’imyaka 2

Comments are closed.