Swaziland: Umwami Mswati III yahinduye izina ry’igihugu

Umwami Mswati III yatangaje ko igihugu ayobora kitacyitwa Swaziland ahuhwo cyahinduye izina kikitwa ubwami bwa Eswatini (‘the Kingdom of Eswatini’) ni izina iki gihugu kigeze kwitwa kera.

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 19 Mata 2018 ubwo iki gihugu cyizihizaga yubile y’imyaka 50 kibonye ubwigenge, n’imyaka 50 ingoma ya cyami imaze muri iki gihugu.

Uyu mwami watangiye kuyobora iki gihugu kuva mu 1986, uzwi ku izina rya Ngwenyama cyangwa intare, anazwi ku kugira abagore benshi barimo n’uherutse kwiyahura mu minsi iahize. Anazwi kandi ku myambarire ijyanye n’umuco w’icyo gihugu.

Guhindura izina ry’igihugu byababaje bamwe mu baturage bavuga ko atari cyo cyihutirwaga, ahubwo umwami yari akwiye guhangana n’ikibazo cyo kuzamura ubukungu bw’iki gihugu bwasubiye inyuma.

Mswati ni umuhungu wa Sobhuza II, wayoboye iki gihugu kugeza ku myaka 82 y’amavuko, ubu afite abagore 15. Mu gihe se yatunze 125 nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Mswati yaciye amarenga y’iri zina ubwo yitabiraga inteko rusange ya Loni muri 2017, ndetse n’igihe yatangizaga ibikorwa by’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu mu mwaka w’2014.

Ntakirutimana Deus