Zimbabwe: Leta iri gushaka abaforomo basimbura ibihumbi 14 yirukanye

Leta ya Perezida Emmerson Mnangagwa yatangije igikorwa cyo gushaka byihutirwa abaforomo nyuma yo kwirukana abasaga ibihumbi 14 muri iki cyumweru bigaragambije kubera kutishimira umushahara bahabwaga.

Umuvugizi wa Perezida Emmerson Mnangagwa yavuze ko leta iri guha akazi abaforomo batari bagafite, abari mu kiruhuko cy’izabukuru batarageza ku myaka 70 ndetse ngo n’abirukanwe muri aka kazi muri iyi nkundura yabaye muri iki cyumweru bemerewe kongera kugasaba nk’abakozi bashya nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.

Abaforomo bo muri iki gihugu birukanwe nyuma yo kwigaragambya basaba ko leta yabahemba inyongera ndetse no kubongerera umushahara.

Leta yavuze ko yari yasohoye amafaranga yo kubahemba izo nyongera, ariko abo baforomo bakavuga ko bashaka kubona ayo mafaranga kuri konti zabo.

Ntakirutimana Deus