Musanze:Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu bikorwa bigamije iterambere ryabo
Ingabo z’u Rwanda zirangajwe imbere n’Umugaba mukuru wazo, Gen Patrick Nyamvumba zifatanyije n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Francis Kaboneka ndetse n’abaturage mu gikorwa cyo kubakira inzu abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Musanze mu gikorwa kigamije iterambere ryabo.
Ni muri gahunda y’ingabo z’igihugu mu iterambere ry’abaturage yari imenyerewe ku izina rya Army week, yatangirijwe muri aka karere ku wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2018, ariko yanabereye hirya no hino mu gihugu.Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Garuka mu Mudugudu wa Gacinyiro.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Nyamvumba Patrick yabwiye abaturage bitabiriye iki gikorwa ko bazakora ibikorwa bitandukanye mu gihugu hose bigamije iterambere ry’abaturage.
Ati ” Kugira umutekano ntibivuze kutagira intambara gusa, bivuze ko n’Abanyarwanda bakwiye kuba bafite ubuzima bubaha umutekano n’umudendezo.”
Akomeza avuga ko muri aya mezi 3 iki gikorwa kizamara bazubaka inzu z’abatishoboye izindi zisanwe. Bazavura abatishoboye bubake amashuri banitabire n’ibikorwa by’ubuhinzi bizatuma abaturage babona umusaruro.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yasabye abaturage kurinda ibi bikorwa no gukomeza gufatanya n’izi ngabo kuko ibyo zikora ari ibyabo.
Yabasabye kandi kubiheraho bakikorera ibibareba birimo nko kwita ku isuku y’inzu bubakiwe, kuko ngo nibaramuka barwaye amavunja ntabwo hazitabazwa abayobozi n’ingabo mu kuyabahandura.
Muri aka karere hazasanwa inzu 1141, hanubakwe 36 muri ibi bikorwa.
Umuyobozi w’aka karere Musabyimana Jean Damascene avuga ko muri aka karere cyane mu mirenge ituriye ibice by’ibirunga bagorwa no kubona itaka ryo kubakisha, ariko akarere kakazakomeza gukora ibishoboka mu kubafasha gukemura ibyo bibazo.
Icyo kibazo gituma hari imiryango 984 idafite inzu zo guturamo, harimo 40 yo mu Murenge wa Musanze, mu gihe igera ku 2693 ifite izimeze nabi, isaba 2000 ikaba idafite ubwiherero buboneye.
Ntakirutimana Deus