Guverineri Gatabazi arashima Nyirangarama wiyemeje kuzamura impano z’abakina Athletisme
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney arahamagarira abikorera muri iyi ntara gushyigikira impano z’abahakomoka mu kwitabita imikino itandukanye yabafasha kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.
Ibi yabitangaje mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Mata 2018, ubwo mu karere ka Rulindo haberaga siporo rusange n’isiganwa ryo kwiruka n’amaguru intera ya kilometero 10 ryitiriwe umusozi wa Tare.
Bamwe mu bikorera muri iyi ntara bafashe iya mbere biyemeza gushyigikira abafite izi mpano. Ku isonga haza Sina Gérard(Nyirangarama),nyir’isosiyete Urwibutso(Entreprise Urwibutso) watangije amakipe abiri y’abakina umukino wo gusiganwa ku maguru afitiye icyizere ko azajya itwara imidari no ku rwego mpuzamahanga.
Izi kipe ngo zizajya zitoreza ku Gasozi ka Tare gaherereye mu karereka Rulindo gafite uburebure kwa kilometero 5.Agasozi kagarutsweho n’abayobozi batandukanye bahamya ko kafasha Abanyarwanda kuwitorezaho nyuma bagatwara ibihembo ku rwego mpuzamahanga, kuko ngo kujuje ibisabwa mu gutuma umuntu amenyera amarushanwa.
Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Umuco na Siporo iri kureba uburyo kajya gafasha mu myitozo abakina uyu mukino mu buryo buhoraho.
Sina Gerald avuga ko agiye kukifashisha
kakajya kitorezaho amakipe yashinze dore ko kariho ibikorwa bye n’ibindi remezo, byo n’imiterere yako byafasha abahitoreza hakaba n’ahantu nyaburanga ku bakora siporo.
Ati”Ikipe twatangiye twayishinze abatsinze mwabonye ko batangiye guhabwa ibihembo. Ni ikipe y’Abanyarwanda izagendera ku bisabwa ku rwego mpuzamahanga. Nzaharanira ko itwara imidari mu Rwanda, mu karere no ku rwego mpuzamahanga…izajya yifashisha aka gasozi ka Tare.”
Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye uburyo abikorera batangiye urugendo ruteza imbere siporo muri iyi ntara, ahamagarira n’abandi gutera ikirenge mu cy’abatangiye uru rugendo kuko ngo siporo itejwe imbere n’abenegihugu iramba.
Ati “Imirenge, abikorera,.. erega abacuruzi, kuri santeri imwe y’ubucuruzi bashobora gushyigikira umwana bagahera kumushakira inkweto n’ibindi bikoresho yakenera akirukanka agatera imbere agatwara ibihembo.”
Aha abereka amahirwe ari muri iyi ntara mu bijyanye na siporo, aho muri Rulindo Sina yamaze kuhashinga aya makipe, mu gihe mu karere ka Gicumbi hagiye gushyirwa icyicaro gikuru mu Rwanda cy’umukino wo gusiganwa ku maguru, hazaba hari ikigo cy’imyitozo y’uyu mukino. Ikindi ni uko abikorera bazajya bifashisha abo bazamuye mu kwamamaza ibikorwa byabo.
Ati” Ni ibyo rero duheraho dushimira Sina Gerald, kuba yaratwumvise akemera ko yashinga ikipe ihoraho ya athletisme yajya gukina ku rwego rw’akarere, urw’igihugu na mpuzamahanga. Hano muri Tare yatwemereye ikipe yatangiye, ubwo azagira abakobwa n’abahungu, ndetse hazavukiramo n’ayandi. Akarere nako kuko kaba gafite umuntu ushinzwe umuco na siporo akabikurikirana.”
Asanga iyi ntara yari ikeneye abakinnyi bakomeye batwara imidari.
Ati “Ndifuza kubona ikipe ya Athletisme(umukino wo kwirukanka) yo mu Ntara y’Amajyaruguru itwara imidari haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Kugira ngo muzabigereho rubyiruko, ndabasaba kwitwara neza, kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi”.
Uyu muyobozi yibutsa urubyiruko ko mu kwitabira siporo rusange bituma havumburwa impano rufite, zikaba zakwitabwaho zikabageza ku rwego rwo kubateza imbere, ariko ngo buri wese yari akwiye gukora siporo kuko ngo ari ubuzima, ihuza abantu ku babishoboye ikaba inabinjiriza amafaranga nkuko ababaye aba mbere muri iryo siganwa byabagendekeye bahembwa, aho uwahawe menshi yahembwe ibihumbi 80.
Ni muri urwo rwego ahera kuri izi nyungu akangurira urubyiruko gukomeza kwitabira siporo rusange no kugaragaza impano zarwo. Iyi siporo ariko ngo igomba kwitabirwa n’abaturage bose, dore ko yamaze gutangira mu turere dutandukanye tw’iyi ntara.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Umuco na Siporo ushinzwe siporo, Bugingo Fidele yemereye ubufasha ku bafite ibi bitekerezo. Ubufasha bunemerwa na federasiyo ya Athletisme mu Rwanda ku mu rwego twa tekiniki.
Intara y’Amajyarugu ni agace kagizwe n’Imisozi miremire, kabarizwamo n’uwa Kalisimbi usumba iyindi mu Rwanda. Mu miterere yayo isa n’iyitorezwamo n’Abanya-Kenya na Ethiopia usanga biharira imidari mu marushanwa akomeye yo gusiganwa ku maguru abera hirya no hino ku Isi.
Ntakirutimana Deus