Ibiza byishe abantu 18 mu ijoro ryakeye

Abantu 18 bo mu turere dutatu tw’u Rwanda baraye bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura ikomeje kugwa hirya no hino mu gihugu.

Iyi mvura yaguye ku wa Mbere tariki ya 23 Mata 2018. Niyo yahitanye abantu mu turere twa Gasabo(8), Rulindo(7) na Gatsibo(3).

Iyi mibare yashyizwe ahabona na Minisiteri ishinzwe imicungire y’impunzi n’ibiza(Midimar), ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Iyi mibare kandi igaragarita mu butumwa inzego zitandukanye zagiye zohererezanya mu kugaragaza uko umutekano w’igihugu uhagaze.

Ubwo butumwa bwerekaba ko mu Murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo mu ijoro, urukuta rw’inzu rwagwiriye umuryango w’abantu 4 bose barapfa. Abo ni: Mbonyemwita Sarvator umugore we Mutezimana Jeanne Darc ndetse n’abana babo babiri.

Muri aka karere mu Murenge wa Kimironko,mu Kagari ka Kibagabaga ahagana saa Saba n’igice, urupangu rw’umuturanyi Lt Oswald Ngarambe rwagwiriye inzu ye rwica umukozi we, abana be 3 barakomereka bidakabije, bajyanwa kwa muganga ku Kacyiru.

Muri aka karere kandi mu Murenge wa Ndera ahagana saa Munani z’ijoro, igikuta cy’inzu cyagwiriye umuryango wa Banamwana Emile w’imyaka 30 na Mukandayisenga Alice wa 28 bakodeshaga inzu yuwitwa Tuyishime, Umwana witwa Kayitesi Nicole wari mu kigero cy’imyaka 2 ahita apfa. Abandi bajyanywe kwa Muganga i Kibagabaga.

Aya makuru akomeza agaragaza ko muri aka karere mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Musave, inzu y’uwitwa Kimenyi Salomon yagwiriye indi nzu yarimo umuryango ugizwe n’abantu 3 aribo Mbonimpaye Jean Marie Vianney w’imyaka 32 na Mukamburayonzi Clemantine wa 34 n’umwana wabo w’amezi 8 witwa Izabayo bagakomereka.

Ubutumwa bugira buti ” Umugabo nta kibazo afite umwana n’umugore we bakomeretse imbangukiragutabara (ambulence) yabajyanye kwa muganga i Kibagabaga.

Abandi bagiye bicwa n’ibi biza mu tundi turere. Muri Ngoma Abo inkangu yagwiriye inzu ya Nzabanita Bernardin wavutse mu 1944 yari iryamyemo abantu 5 bose barapfa. Abo barimo Nzabanita umugorebwe Icyitegetse Anne Marie wavutse mu 1946 n’abuzukuru be b’abakobwa barimo uw’imyaka 21 na 12. Muri uyu muryango harokotse umuhungu wa Nzabanita wavutse mu 1982.

Kuvw muri Mutarama kugeza muri Werurwe 33 bishwe n’ibiza

Iyi Minisiteri yatangaje ko kuva umwaka wa 2018 utangiye, ibiza bishingiye ku mvura bimaze gutwara ubuzima bw’abanyarwanda 33, bikomeretsa abagera ku 143, bisenya inzu 1674 n’ibyumba by’amashuri 13. Iyi mibare ni iyo kugeza muri Werurwe 2018

Hangiritse imyaka ihinze kuri hegitari 541, hapfa amatungo 27, isenya imihanda itatu, insengero enye, amateme 11 n’ibindi.

Iyo mibare igaragaza ko ibyo biza bituraka ku mvura, inkuba arizo zatwaye ubuzima bwa benshi, bagera kuri 27 na 127 yakomekeje, ikica amatungo 17, ikanasenya inzu imwe.

Inkuba yishe benshi ni yo ku gicamunsi cyo ku wa 10 Werurwe mu Karere ka Nyaruguru, ubwo yakubitaga abadiventisiti bari mu rusengero, ikicamo 16.

Akarere ka Nyaruguru niko kabuze abantu benshi bagera kuri 17 abandi 89 barakomereka, mu gihe aka Rubavu ariko gafite inzu nyinshi zasenyutse zigera kuri 979 naho Musanze iza imbere mu twangirijwe imyaka myinshi ihinze kuri hegitari zigera kuri 242.

Ibi biza biterwa n’imvura nyinshi iri kugwa muri iyi minsi. Ibi bitera imyuzure n’inkangu, usanga ahanini biterwa n’imikoreshereze idahwitse y’ubutaka irimo kuba hari ahantu hatemwe amashyamba, amazi y’imvura akamanuka nta rutangira, imisozi ikaba idafite imirwanyasuri, n’amazi nta nzira yashakiwe n’inkengero z’imigezi ntizifatwe neza hamwe na hamwe.

Umwaka ushize, MIDIMAR ivuga ko ibiza bituruka ku mvura byahitanye ubuzima bw’ Abanyarwanda 67, hakomereka 133; bisenya inzu 5 768; byangiza imyaka ihinze kuri hegitari 5 251.1, byishe amatungo 587, byanasenye ibyumba by’amashuri 198, ibigo nderabuzima bitatu, imihanda 13, insengero 37, amateme 49, inyubako za Leta 17, imiyoboro y’amazi 10 n’iy’amashanyarazi 79.

Uretse gutwara ubuzima bw’abantu ibi biza byangiza ibikorwa remezo birimo imihanda bikanasenya n’inzu n’ibindi.

Mu rwego rwo gufasha aba baturage Midimar igenda iha ibikoresho by’ibanze abasigaye, inzego z’ibanze zigafasha imiryango gushyingura ababo.

Ntakirutimana Deus