Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka radio mu Rwanda
Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA) yambuye Radio Amazing Grace uruhushya rwo gukora isakazamajwi mu Rwanda.
Ni icyemezo gifashwe nyuma yuko iyi radiyo ifatiwe ibihano na RURA birimo gusaba imbabazi mu ruhame, gutanga amande no gukosora ibijyanye na gahunda zayo zatambutsemo ibiganiro birimo icyavuzweho gutuka abagore.Uyu mwanzuro wafashwe ku wa Kabiri tariki ya 24 Mata 2018. Ni ukuvuga ko iyi radio yambuwe icyangombwa kiyiha uburenganzira bw’isakazamajwi.
Iyi radiyo ngo ntiyigeze yuzuza ibyo yasabwe, isabwe ibisobanuro ntibyanyura RURA.
Ni muri urwo rwego yambuwe ubwo burenganzira nkuko bigaragara ku itangazo ryashyizwe ahabona n’uru rwego.
Ntakirutimana Deus