Tubuze Bandere, umugabo w’intwari wari udufitiye akamaro-Gen Nkubito

Bandere Telesphore wagize uruhare mu bikorwa ingabo z’u Rwanda zarimo byo guhangana n’abacengezi, atabarutse atangirwa ubuhamya bwiza n’abamuzi bemeza ko yabaye intwari itirebaho.

Uyu mukozi wari ushinzwe serivisi muri Sosiyete Urwibutso(Entreprise Urwibutso) wari umenyerewe ku izina rya Rukara yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Mata 2018, mu mpanuka yabaye nyuma ya siporo rusange yabereye ku musozi wa Tare mu karere ka Rulindo.

Ku wa mbere tariki ya 23 Mata yaje gushyingurwa, umuhango wabanjirijwe na Misa yabereye muri kiliziya gatorika iherereye mu Kagari ka Nyirangarama.

Imbere y’imbaga y’abakirisitu n’abaturage bari bateraniye mu misa, Bandere yatangiwe ubuhamya n’abamuzi bemeza ko yari umugabo w’intwari, wakirana abantu bose urugwiro kandi utazi guhakana.

Abo barimo Brig Gen Nkubito Eugene, uyobora ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Umuyobozi wa polisi muri iyi ntara, abakoloneri 3, Guverineri w’iyi Ntara Gatabazi Jean Marie Vianney, abakozi bakoranaga n’abari abakoresha be.

Umuhungu wa Bandere n’ umugore we( uwa 2 na 3 ibumoso) bari kumwe n’umuryango wa Sina

Gen Nkubito mu ijambo yagejeje ku bari aho, agaruka ku myifatire ya Bandere wababaye hafi mu myaka 1997 n’1998 ubwo ingabo z’u Rwanda zarwanaga n’abacengezi muri iyi ntara.

Icyo gihe ngo Ingabo z’u Rwanda zirirwaga mu misozi y’iyi ntara zirwanya abacengezi, zaba zitashye nimugoroba akazakirana urugwiro. Ibi ni byo aheraho avuga ko yari umugabo witangira akazi, akakirana abantu bose urugwiro, kuko ngo ubutwari bwamuranze muri icyo gihe atahwemye kubugaragaza kugeza apfuye.

Ati “Tubuze[Bandere] umugabo w intwari wari udufitiye akamaro.Tumwifurije iruhuko ridashira Imana imwakire mu bwami bwayo”.

Mu ijambo yavuze ku giti cye atari mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda, yasobanuye uko yaherekeje Bandere kuva aho yakoreye impanuka kugera ku bitaro ashizemo umwuka.

Abatangabuhamya bavugaga ko yababwiraga ko agiye guhamagaza indege ikamujyana ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal bya Kigali, ariko Bandere agahita apfa.

Brig Gen uwa mbere ibumoso

Ibi bigwi byashimangiwe na Col Pascal wayoboraga ingabo zarwanaga n’abacengenzi muri icyo gihe muri aka gace

Ati “Bandere twamenyanye mu bihe bikomeye twarimo nawe akarwana intambara yo kumenya ubuzima bwacu tuvuye ku rugamba. Twava mu misozi tuvuye kurwanya abacengezi mu 1997 akatumenya abato n abakuru kandi atiganda. Yaratekaga agaseriva byose akabishyira ku murongo.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Mutsinzi Eric ati “Tabuze umuntu w’ingirakamaro inshuti ya bose. Mu izina ryanjye bwite Bandere twamenyanye mu myaka 1997, 1998 tuba Rushashi (bahanganye n’abacengezi) tuza aha nari umusirikare Rukara akadufasha. Niwe twari tuzi kurusha Sina. Yakoze byinshi byiza bya gipfura bya kinyamwuga, afite kwitanga haba ku manywa na n’ijoro. Mu by’ukuri yari intwari. Ubutabazi bwihuta bwabayeho. Ariko Imana iramuhamagara ntishaka ibibi, mu byiza ishakamo umwiza, iramwisubije kuko ariyo yamuremye.”

Guverineri Gatabazi avuga ko ubupfura bwa Bandere butagaragariye abaturwanda gusa kuko ngo n’abari hanze bakomeje kwerekana ko bari bamuzi nk’umuntu mwiza babicishije ku butumwa yashyize ku rukuta nkoranyambaga rwa twitter.

Ati “Uyu munsi maze kohererezwa ubutumwa n abantu 37 abantu banyuranye bakomeye bari muri za amabasade bihanganisha umuryango we. Rukara yakoze izina.”

Gatabazi avuga ko mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2010, Bandere yitanze ndetse na nyuma yaho akaba yarakomeje kubyerekana. Ku buryo ngo no mu aheruka nabwo yagaragaje ubwitange.

Uyu muyobozi akomoza ku buryo Bandere yapfuyemo ari gusohoza ubutumwa yari ahawe n’umukoresha we bwo kwihutira kugurira igitenge umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 wari wabashije kuzamuka umusozi wa Tare ufite kilometero 5 ubwo haberagasiporo rusange.

Umukecuru Bandere yahihibikaniraga guhemba yemerewe igitenge

Ati “Yatabarutse ku munsi abantu benshi batazamwibagirwa kuko yatabarukiye ku rugamba.Ni umugambi w’Imana wagombaga kuzuzwa. Imana ntabwo isarura ababi isarura abeza. Sinshidikanya ko iryo juru azaribona.”

Sina Gerard wamukoreshaga yagarutse ku buryo uyu mukozi we yitangiraga akazi, yaba ahari cyangwa adahari akamutuma kumuhagararira henshi. Ahereye kandi ku buryo bari babanye yemeza ko atari umukozi ahubwo yari umwana mu rugo, wanamufashije kurera abana be bose, bari buzuye ikiniga ku buryo no kugira icyo bamuvugaho byabananiye, ahubwo bakarira.

Umuhango wo gushyingura Bandere

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango bavuze ko batatabaye Sina, ahubwo batabaye Rukara. Ni muri urwo rwego biyemeje kuzakomeza kwita ku muryango asize ugizwe n’umugore we, n’abana be 5 bagizwe n’abahungu 3 n’abakobwa 2.

Abantu benshi bari bamutabaye

Bandere (Rukara) apfuye afite imyaka 49, yari amaze imyaka isaga 30 akora muri sosiyete Urwibutso. Ubutwari bwe bwagarutsweho na Rucagu Boniface na Bosenibamwe Aimè bayoboye iyi ntara.

Ntibatinye imvura yari nyinshi

Impanuka yaguyemo yakomerekeyemo n’abandi basaga 10, yaturutse ku modoka yabuze feri imanuka umusozi wa Tare. Shoferi wayo yagerageje kuyikatisha agana aho yabonaga ko yahagarara, ariko biba iby’ubusa, isubira inyuma ikandagira abo yari yanaze hasi mu gihe bageragezaga kuyiyobya ngo itagera muri kaburimbo aho yashoboraga kwica benshi ari abari muri uwo muhanda n’abari muri kaburimbo ndetse n’abari bayirimo.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Tubuze Bandere, umugabo w’intwari wari udufitiye akamaro-Gen Nkubito

  1. Imana imwakire mubayo pe! gusa yagiraga Umurima mwiza cyane, Nanjye nize CFSG rero twigeze twatabanyikira kwa Bandere habaye ubukwe atwicaza mugukari ngo abarezi bacu batatubona, ubundi aturinda inzara n’inyota pe! mvuze bicye kuko ndabizi navuga bukira rwose. ntabwo ndi Imana ariko ijuru ndarimuhaye pe.

Comments are closed.