Abasirikare biga muri Tanzania batangariye intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka

Itsinda ry’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Tanzania (National Defense College of Tanzania) ziri mu Rwanda riratangaza ko u Rwanda ari igihugu cyo kwigiraho kubera intambwe rwateye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo byemejwe na Amb. Peter Allan Kallaghe uyoboye izo ntumwa mu rugendo-shuri rw’umunsi umwe bakoreye mu kigo cy’igihugu cy’Amahoro(Rwanda Peace Academy-RPA)giherereye mu karere ka Musanze.

Muri urwo rugendo-shuri ruganisha ku gusoza amasomo yabo mu bya gisirikare, izo ntumwa z’abasirikare bakomoka muri Zimbabwe, Botwana, Nigeria na Tanzania basangijwe uburyo u Rwanda rwatanze umusanzu ufatika mu kubaka amahoro no kuyabiba mu bindi bihugu binyuze muri gahunda ikigo cy’igihugu cy’Amahoro(Rwanda Peace Academy) kigisha izo gahunda.

Bamurikiwe uburyo u Rwanda rwatanze umusanzu warwo mu kubungabunga amahoro aho ruri ku mwanya wa 5 ku Isi mu kohereza ingabo ziyabungabunga; uko rwubatse ubutabera bwunga muri gacaca, rukimika ubumwe n’ubwiyunge, rugateza imbere ubukungu kandi amahoro akaba ahinda hose mu gihugu.

Izo gahunda zose zashimwe n’izo ntumwa nk’uko byemejwe n’ukuriye iryo tsinda Amb. Peter Allan Kallaghe wavuze ko batahanye byinshi bizabafasha kubaka ibihugu byabo.

Ati“Ubutumwa tujyanye ni uko twishimye kandi tukaba tunejejwe n’iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 24 ishize. Intambwe zatewe mu bumwe n’ubwiyunge n’iterambere ry’ubukungu…no kuba ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba. Turabyishimiye kandi ni isomo rikomeye buri wese akuye aha mu masomo ye.”

Ubuyobozi bwa Rwanda Peace Academy nabwo bwemeje ko kuba abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda bifite ishingiro.

Ni kenshi abanyamahanga basura iki kigo bagamije kureba uko u Rwanda rwateye intambwe mu kubaka amahoro no kuyabungabunga aho umutekano uba wabuze kugeza aho ubu ruza ku mwanya wa gatanu ku isi mu kubaka amahoro no kuyabungabunga ku Isi.

Abasura RPA basobanurirwa ishingiro ry’izo ntambwe z’indongozi zishingira ku miyoborere myiza n’uburyo iteka u Rwanda ruharanira kuza imbere no kwimika ubunyangamugayo.Nk’uko byemejwe na Ruzindana Methode ushinzwe ubushakashatsi muri Rwanda Peace Academy uvuga ko u Rwanda rutangarirwa n’ibihugu by’ibihangange kubera iryo tandukaniro.

Mu gihe abo basirikare 12 bari mu Rwanda, abandi bagenzi babo bo mu bihugu by’Afurika y’i Burasirazuba, iy’Amajyepfo bo muri Nigeria, Misiri ndetse n’u Bushinwa bari mu ngendo-shuri zigamije kubafasha kurangiza amasomo yabo mu bya gisirikare aho biga mu (National Defense College of Tanzania)

ND