Congo: Umupadiri yishwe undi yari aherutse gushimutwa

Padiri Etienne NSEGIUNVA wa paruwasi ya Kitchanga i Masisi, yishwe kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mata 2018 n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.

Padiri Etienne yishwe arangije gutura igitambo cya misa kuri sikirisale ya Kyahemba iherereye hagati ya mweso na Kitchanga.

Padiri Emmanuel Kapitula, Vicaire wa paruwasi ya Kitchanga yavuze ko umugabo ufite intwaro yinjiye mu kiliziya aho uwishwe yasomeraga misa, mu gihe cyo guhaza, hanyuma akamwica amurashe.

Emmanuel yavuze ko abari aho bagerageje guhagarika umwicanyi ariko ntibyabashobokera.

Uyu musaserwdoti ahera aha asaba leta kurinda abaturage agira ati ”Turasaba ko hakorwa iperereza, ababigizemo uruhare bagahanwa. Turanasaba kandi ko leta yakaza umutekano, ikarinda buri muturage wese.”

Ibi bibaye nyuma y’ishimutwa rya padiri Celestin Ngango wa paruwase ya Kirambi muri Diyoseze ya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru ku cyumweru tariki 1 Mata uyu mwaka. Gusa yaje kurekurwa kuwa 5 Mata.

Ernest