Umuyobozi wa HCR araganira na Perezida Kagame ku kibazo cy’impunzi

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi(HCR) aravuga ko azakora ibishoboka mu korohereza impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo Kinshasa gutahuka no kuzinjiza mu buzima bushya mu Rwanda. Biteganyijwe ko abonana na Perezida Paul Kagame bakaganira ku kibazo cy’impunzi.

Bwana Filippo Grandi yabitangaje ubwo yari muri Congo Kinshasa, mu ruzinduko yasoje yerekeza i Kigali mu Rwanda, aho biteganyijwe ko ahura na Perezida Kagame Paul nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) yabitangaje.

Ni mu ruzinduko arimo mu karere mu bihugu nka Congo Kinshasa (RDC), u Rwanda n’u Burundi.

Muri iki cyumweru HCR yatangaje ko izoroshya uburyo bwo gutahuka ku mpunzi z’Abanyarwanda ziba muri kivu y’Amajyaruguru.

Grandi, yavuze ko ibibazo izi mpunzi zihura nabyo birimo icy’umutekano muke n’intambara, inzira ndende binyuramo ku wifuza gutaha kimwe no kutizera ubuzima babamo igihe bageze mu Rwanda, yavuze ko bizashakirwa umuti n’impande zose uko ari eshatu-Congo-u Rwanda- HCR.

Ibyo korohereza izi mpunzi yabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu nkambi ya HCR i Goma ahacumbikiwe impunzi n’abandi banye-Congo bakuwe mu byabo n’intambara.

Grandi ati “Nagize umwanya wo kugera muri kivu y’amajyepfo mbona ahacumbikiwe impunzi z’abarundi. I Goma, twasuye ahacumbikiwe by’igihe gito impunzi z’abanyarwwanda, twanaboneyeho kureba ikibazo cyabakuwe mu byabo n’intambara muri congo. HCR siyo yonyine igomba gukemura iki kibazo, ahubwo igomba gufatanya n’inzego za leta zo zifite ubutegetsi mu nshingano. Ariko HCR ihari mu gufasha gushaka no kubona igisubizo.”

Ibibazo by’umutekano muke mu bice by’ibyaro ni kimwe mu bikumira impunzi kuba zagera ahakorerwa ibikorwa by’abifuza gutahuka, aha hakazaho n’ibibazo by’abana kimwe n’imfubyi bifuza gutahuka ariko badafite ababaherekeje.

Aha harimo n’ababura ubufasha igihe bifuje gutahuka, inzira ndende nayo igakumira abatari bake. Ku ruhande rw’impunzi z’abanyarwanda, Radio okapi yavuze ko bakumirwa n’inzira ndende zinagoranye zo gusubiza mu buzima busanzwe abatahuka, nk’uko impunzi z’abanyarwanda zabitangarije HCR ubwo yabasuraga.

Naho abanye-Congo bakuwe mu byabo n’intambara baturutse mu bice bya Kitchanga na Nyanzale bo bavuga ko babuzwa gutahuka no kubura ubufasha, kutagira aho baba igihe bageze aho baturutse ndetse n’ikibazo cyo kuba batabona amasambu yabo ndetse n’umutekano utaragaruka mu bice baturutsemo. Icyo basaba cy’ibanze, ni ugushyira imbaraga mu kugarura amahoro mu bice bagiye baturukamo.

Grandi yasezeranyije izi mpunzi ko azagira uruhare rufatika kugira ngo zisubire mu byazo n’ibibazo zifite bikemuke.

Muri iki gihugu hari impunzi z’Abanyarwanda zabujijwe n’umutwe w’abarwanyi batavuga rumwe n’u Rwanda(FDLR) gutahuka.

Ernest Munyaneza