Nyabihu: Abatarishyurwa imitungo yangijwe muri Jenoside barasaba kurenganurwa

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomoka mu karere ka Nyabihu batarishyurwa imitungo yabo yangijwe barasaba ko bishyurwa, kuko aribwo ngo baba babonye ubutabera nyabwo.

Uwitwa Bigirimana Innocent warokokeye mu Murenge wa Shyira avuga ko atarishyurwa amafaranga agera ku bihumbi 500 y’umutungo we n’iy’uwumuryango we byangijwe mu gihe cya Jenoside. Iyi mitungo irimo inzu ze basenye. Abo byahamye bagiye bacibwa ibihumbi bisaga 20 buri wese, harimo n’abambuye se amafaranga mbere yo kumwica, buri wese yaciwe ibihumbi 100. Muri rusange abagomba kwishyura iyi mitungo bagera kuri 30.

Yaje kubabarira abagera kuri bane bagombaga kumwishyura imitungo itandukanye mu rubanza rwaciye mu mwaka w’2003.

Bimwe mu byo abona bitinza ishyirwa mu bikorwa ryizi manza ririmo abahisha imitungo yabo ngo idatezwa cyamunara, abadafite amarangizarubanza yuzuye basabwa kuyakosoza kuri komisiyo y’gihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).
Avuga ko iyo ubuyobozi buhagurukiye iki kibazo usanga hari abakwishyura iyo mitungo. Urugero atanga ni uko hari igihe mu cyumweru kimwe abangije iyi mitungo bishyuye amafaranga asaga miliyoni kuko ubuyobozi bwari bwabahagurukiye. Akagaragaza ko inzego zitandukanye zibihagurukiye iki kibazo cyarangira. Biravugwa ko muri uyu murenge hari imanza zimiryango isaga 30 zitararangizwa.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase avuga ko iki kibazo kibangamiye abatarahabwa ubwo butabera, n’ubwo ashima ibimaze gukorwa.

Juru avuga ko yigeze kumva bivugwa ko ababuze ubwishyu bazajya bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro, nyamara akaba abona bidakorwa.

Akomeza avuga ko abadafite ubwishyu bari bakwiye gutera intambwe bagasaba imbabazi abo bahemukiye. Igikorwa asanga ari ugutanga ubutabera budacagase.

Ati Bakwiye kugira ubushake bwo gusaba imbabazi, niba badafite ubwishyu. Urumva kuba umuntu yaragukoreye amakosa, yarangiza ntanagire n’ubushake bwo gusaba imbabazi, biba bimeze nk’agasuzuguro. Nasabe imbabazi yerekane ko ntaho yakura ubwishyu, ahabwe imbabazi n’abo yahemukiye byandikirwe imbere y’abayobozi. Nibwo bazaba babonye ubutabera.

Umuhuzabikorwa w’urwego rutanga ubufasha mu by’amategeko, MAJ, Kabandana Janvier avuga muri aka Karere hari imanza zigera kuri 416 zitararangizwa. Ibi babivanye mu mibare yavuye mu ibarura bakoze mu mirenge igize aka karere mu mwaka ushize.

Hasigaye imanza 156 zujuje ibisabwa zitararangizwa , nazo usanga zigaragaramo ibibazo by’abadafite ubwishyu.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, uru rwego ruhuza abangirijwe imitungo n’abayangije ngo bumvikane uburyo bwo kwishyura. Ibi byakozwe mu mirenge ya Rugera na Shyira muri aka karere.

Umuyobozi w’aka karere Uwanzwenuwe Theoneste avuga ko hari imanza zitararangizwa ariko ngo si nyinshi.

Ati “Mu mpera zumwaka wa 2017 twakoze gahunda mu mirenge yose yo guhuza uwangirijwe imitungo n’uwayangije, bakumvikana uburyo bwo kwishyura. Muri icyo gihe kitarenze ukwezi twabikoze, hari byinshi muri byo byahawe umurongo, abantu bumvikana uburyo bazishyura.”

Akomeza avuga ko hakigaragaramo imbogamizi. Ati “Imbogamizi zikunze kugaragara harimo abantu bangije imitungo y’abandi ubu bakaba batagaragara [batari hafi, abapfuye]”.

Akaba asanga ari ibibazo byashakirwa izindi nzira bikemurwamo.

Kuba hari abamaze igihe kinini batarishyura iyo mitungo, Uwanzwenuwe, avuga ko biterwa n’ibibazo bishingiye ku myumvire y’abagomba kwishyura; kwinangira, kwirengagiza ibyo bagomba gukora, no kutagira ubushobozi bwo kwishyura.