Musanze-Kinigi: Abagenzi bishyuzwa igiciro kinyuranye n’icyo RURA yatangaje

Abaturage batega imodoka ziva mu mujyi wa Musanze bagana muri santeri ya Kinigi cyangwa bavayo baravuga ko bacibwa amafaranga menshi bagereranyije n’ayatangajwe n’ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA).

Urutonde rw’ibiciro iki kigo giherutse gutangaza, rugaragaza ko urugendo Musanze-Kinigi, igiciro ari amafaranga y’u Rwanda 220. Nyamara abatega imodoka bacibwa 300.

Uwitwa Muhirwa Alphonse abaza niba gucibwa amafaranga 80 yiyongera ku yemejwe atari uguhenda abaturage.

Ati” Baraduhenda, twari dusanzwe dutegesha 300, ubu yabaye 220(ayatangajwe na RURA). Turibaza impamvu dukomeza kwishyura 300 yose?”

Mukamana Alice na we yibaza impamvu bakishyura aya mafaranga, ati “Nyamara RURA iyo yongera iki giciro twari kucyishyura, ariko kuba cyaragabanutse, ntabwo abashoferi bari kugabanya.

Umunyamakuru wa The Source Post yegereye umukozi wo muri gare ya Musanze usoresha imodoka zisohotsemo iby’iki kibazo. Yamubwiye ko abaturage bayishyura nta kibazo.

Amubajije ati ” Ko bavuga ko bahendwa bagereranyije n’ibiciro byatangajwe na RURA, amusubiza ko icyo ari cyo giciro bagomba kwishyura.”

Yongeyeho ati ” 300 niba ari menshi iyo utega moto?”

Umuyobozi wa sosiyete ihuza abatwara abantu mu buryo rusange (RFTC) mu karere ka Musanze, James Karema yavuze ko bari kuganira na RURA ku bijyanye n’iki giciro n’ubundi ngo kizaguma ku mafaranga 300.

Ibiciro byatangajwe na RURA, Kinigi-Musanze, amafaranga 220

Karema avuga ko babivuganye na RURA kuko ngo hagati ya Musanze na Kinigi hari intera idakwiranye n’amafaranga 220.

Akomeza avuga ko iki kibazo abaturage bakibaza ariko ko bageze kure babiganira na RURA ku buryo ngo igiciro nyacyo kizatangazwa vuba.

Ku bijyanye n’imyitwarire yaranze umwe mu bakozi bakorera muri iyi gare, avuga ko amuganiriza kuko bidakwiye kubwira nabi usaba serivisi, hakwiye gutangwa serivisi nziza kandi ngo uru rwego ruzizwiho.

Abaturage batega imodoka muri uyu muhanda, Musanze-Kinigi, bakunze gusaba ko ibiciro bagenderaho bitahinduka, kuko hari igihe usanga itike iganayo yabaye 500 cyane nyuma ya saa mbili z’ijoro.

Ntakirutimana Deus