RMC iributsa ubunyamwuga mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (Rwanda Media Commission-RMC), ruributsaabanyamakuru bose hamwe n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru kuzirikana inshingano zabo no gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uru rwego rukaba rwifatanya n’Isi yose mu bikorwa byo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Rwanda Media Commission ishingiye ku biteganywa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yahinduwe kuwa 5 Mata 2014; nk’urwego rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi ikaba iboneyeho kubibutsa ubu bunyamwuga no kubasaba gutanga umusanzu wabo mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uru rwego, Barore Cleophas aherutse kubikomozaho mu kiganiro abanyamakuru bagiranye na polisi mu cyumweru gishize.

Itangazo ry’uru rwego