Musanze: Gitifu w’Umurenge afungiye urupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze Manzi Claude, yatawe afunze akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umukobwa uherutse gupfa ahiriye mu nzu.

Yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 5 Mata 2018, aho bivugwa ko mu byaha akurikiranyweho harimo urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 2,5 wahiriye mu nzu mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018 mu masaha ya saa tatu za nijoro ubwo ababyeyi be bari bamusize mu buriri aryamye, bivugwa ko bari bagiye mu kabari.

Iby’uku gutabwa muri yombi n’isano bifitanye byemejwe byakomojweho n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene nkuko yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi.

Avuga ko yatwe muri yombi anashimangira ko ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’uyu mwana wari ufite imyaka 2,5 witwa Uwikaze Kevine wo mu mudugudu wa Bugese, akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko watwikiwe mu nzu, ababyeyi be bagiye mu kabari. Ubwo uyu mwana yapfaga ubuyobozi bw’akarere bwagiyeyo kuganira n’abaturage bakaza gushyira mu majwi uyu muyobozi ari nayo mpamvu Polisi yahise imufata kugira ngo akorweho iperereza.
Habyarimana ati “Nkeka ko kuba Polisi yahamagaje uwo mugabo ari mu rwego rwo kugirango bakomeze bamenye amakuru ariko icyo bamenyesheje ni uko bamufite”

Bivugwa ko nyina w’uyu mwana, Uhawenimana Sonia yamubyaranye n’uyu muyobozi watawe muri yombi nkuko abaturage bakomeje kubivuga ubwo ubuyobozi bw’akarere bwajyaga gusura ahabereye uru rupfu.

Nkuko ikinyamakuru The Source Post cyabitangaje mu minsi yashize, uyu mwana yigeze no kuburirwa irengero nyuma baza kumurangisha ku mbuga nkoranyambaga araboneka, nyuma y’ibyumweru bibiri abandi bantu baraza bamusuka peterori mu matwi ariko abayimusutsemo batandatu bakekwaga batabwa muri yombi ari nabwo babiri muri aba bashyiraga mu majwi gitifu nk’uwabatumye uyu mugambi wo guhitana uyu mwana.

Hari andi makuru aturuka mu bo mu muryango wa hafi n’uyu gitifu agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko yari yaremereye uyu mubyeyi babyaranye umwana ko azajya amuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 nk’indezo bya buri kwezi. Gusa ngo ibi byageze aho birahinduka benshi bakeka ko uyu gitifu ashaka kwikiza uyu mwana kugira ngo atazongera guhozwa ku nkeke n’uwo bamubyaranye.

Urupfu rw’uyu mwana wahiriye mu nzu, ubwo ababyeyi be basangaga idirishya rikinguye kandi basize barikinze, rukekwa ko rwagizwemo uruhare n’uyu muyobozi nk’uko abaturage babibwiye ubuyobozi bw’akarere.

Umuyobozi w’aka karere asaba abaturage kujya bibuka gutangira amakuru ku gihe no gutabarana mu gihe umuturanyi wabo agize ikibazo mu rwego rwo gukomeza gufatanya gukumira ibyaha mbere y’uko biba.