Abasirikare babiri ba Loni biciwe muri Mali

Abasirikare babiri ba Loni muri Mali bishwe abandi icumi barakomereka mu ijoro ryo ku wa kane mu gitero cyagabwe ku nkambi yabo iri i Aguelhok,.

Iryo tangazo rivuga kandi ko Minusma yahutiye gutwara abasirikare bakomeretse kwa muganga no gukomeza umutekano muri iyo kambi, ariko nta bwenegihugu bw’abo basirikare bapfuye bwatangajwe.

Loni yibukije ko ibitero ku basirikare bashinzwe kubungabunga amahoro bishobora gushyirwa mu rwego rw’ibyaha byo mu ntambara, hisunzwe amategeko mpuzamahanga kandi ababikoze bakazaagezwa imbere y’ubutabera.

Loni yemeza kandi ko izakomeza ibikorwa byayo byo kugarukana amahoro n’umutekano muri Mali. Abagabye  icyo gitero ntibaramenyekana.