Kigali: Hadutse uburyo bwo gukodesha inzu usangira uruganiriro na nyirayo

Kuri bamwe bigoye kubyemera, uburyo nyir’inzu ashobora kuyibanamo n’umunyamahanga warambagije inzu ye kuri interineti akaza ayitumbiriye kugeza ayigezeho akaba yayibanamo na nyir’inzu mu gihe gishoboka, yaba umunsi umwe, icyumweru ukwezi n’icyisumbuyeho.

Isi yabaye umudugudu, uhagaze muri Amerika yegura mudasobwa ye, yaba iyo ku matako cyangwa igoye kwimura, ashobora no kwifashisha telefoni ye akirebera inzu zikodeshwa mu buryo butamenyerewe bwitwa ‘Airbnb’ bamwe bita ubw’ibanga, kuko umukomisiyoneri uba wayiranze ari interineti.

Ni uburyo bufite inkomoko ibwotamasimbi bwatangijwe n’Abanyamerika Brian Chesky na Joe Gebbia mu mwaka wa 2008, kugeza ubu bukomeje kwitabirwa bidasanzwe, buriho amatangazo y’abantu basaga miliyoni n’ibihumbi magana atanu bubatse inzu ku buryo babonye ubabera umukiriya akazikodesha byabatera ibyishimo.

Ubwo buryo bugaragara ku rubuga Airbnb bwitabiriwe n’abantu bo mu bihugu 192 by’Isi, n’imijyi yabyo isaga ibihumbi 34, ubwitabira hari ikiguzi yishyura kigirira inyungu abatangije urwo rubuga.

Mu Rwanda na ho ubwo buryo bwo gukodesha inzu warebye kuri internet buritabirwa. Ku buryo bidatunguranye kubona umukire wibereye ku Kacyiru yashyize inzu ye kuri urwo rubuga yerekanye ibyumba by’akataraboneka, uruganiriro n’ibindi, aho iyo nzu ibonwa na benshi bakaba baza kuyimaramo igihe bifuza.

Ubwo buryo bufasha umuntu uri mu gihugu runaka gusanga mu kindi gihugu ashaka kujyamo hari inzu cyangwa icyumba yabamo ndetse mbere ya byose yeretswe ibikigize n’amafaranga asabwa, byose bikorerwa kuri interineti kwishyurwa bigakorwa amaso ku maso.

Gukodesha iyo nzu bijyanye n’amikoro ya buri wese cyane bitewe niba abona bijyanye n’ubwoko bw’icyumba yifuza ndetse n’ikiguzi.

Ariko ikidasanzwe ni ugusanga nyir’inzu arara mu cyumba kimwe, agahurira mu ruganiriro n’umushyitsi yacumbikiye, uko buri wese yaba yambaye si ikibazo, ahubwo ikigamijwe ni uko amafaranga yinjira.

Ubwo buryo butandukanye no gukodesha inzu bisanzwe, aho umukomisiyoneri ashakira umuntu  inzu azi neza, nyuma ikishyirwa igaturwamo, ni uburyo bushya bumenyerewe mu mahanga bwa Airbnb.

I Kigali niho usanga hari umubare munini w’inzu zemeza ko zikora muri ubwo buryo zigaragara kuri uru rubuga https://www.airbnb.fr/s/Kigali–Rwanda?s_tag=nKE0K31A

Abashidikanya ku mutekano bamazwe impungenge n’u Rwanda

Bamwe bibaza uko umutekano uba ucunzwe, niba budashobora gutiza umurindi ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano mu Rwanda nk’uko byagiye bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe nk’u Bufaransa n’ahandi.

Ubusanzwe umushyitsi winjiye muri hotel arasakwa ndetse n’ibyo afite bikamenyekana, ariko ukodesheje inzu muri ubwo buryo nta muntu umusaka ku buryo yakora ibyo ashatse, ndetse n’ibikorwa bibi bikaba bishoboka.

Urugero rwa hafi ntiruri kure ni mu bitero by’ubwiyahuzi byabaye mu Bufaransa mu mpera z’umwaka ushize,  aho abiyahuzi bari bacumbitse mu nzu y’umuturage, bivugwa ko yabacumbikiye mu buryo bwa Airbnb, nyuma bakaza kuhagaba ibyo bitero.

Ubwo buryo buvugwamo ibibazo bitandukanye, urugero ni umukobwa w’Umunyamerika w’imyaka 19 wigeze gufatwa ku ngufu n’umushyitsi wari wacumbitse mu nzu yabagamo. Hirya no hino humvikanye abataka ko bahohotewe n’abo babana mu nzu.

Abikorera bo mu Rwanda bazi ko ubwo buryo bukoreshwa ndetse bagaragaza ko ari ikibazo gikomeye inzego za leta zikwiye guhagurukira.

Polisi yijeje ko umutekano wuzuye

Mu gushaka kumenya niba nta bikorwa bishobora kuhakorerwa ku buryo byahungabanya umutekano w’Igihugu twegereye polisi y’u Rwanda, ishami ryayo  ryo mu mujyi wa Kigali.

Ubwo twaganiraga n’uwari Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Iyaremye Richard yavuze ko umutekano ukajije mu bice byose by’igihugu ku buryo abashaka kuwuhungabanya ntaho banyura.

Yerekanye ko nta muturage urara mu nzu runaka atabaruye kuko hari inzego zitandukanye guhera ku Mudugudu kuzamuka zibishinzwe,kuko nta muturage urara mu wundi mudugudu atabaruye.

Yatanze urugero ko n’abajya gukorera ubukwe mu nzu z’igihe gito(Maisons de passage) nabo basabwa umwirondoro wose ku buryo hagiye ikibazo kivuka bakurikiranwa.

Yagize ati “Dukorana n’inzego z’Ibanze , urumva ko bitashoboka(guhungabanya umutekano) kuko dufite uko dukorana n’inzego z’ibanze tukabona amakuru umunsi ku wundi.”

Uwari umuvugizi wa Polisi mu Rwanda ACP Celestin Twahirwa yatangaje ko ubwo buryo budashobora guhunganya umutekano kuko polisi ihora iri maso, kandi bakaba nta kibazo na kimwe cyari cyaboneka ku bijyanye n’ubwo buryo.

Hari abafite impungenge ko byahombya igihugu

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi  w’ihuriro ry’amahoteli na resitora (Rwanda Hospitality Association) ubwo iki gikorwa cyari gitangiye kumvikana mu Rwanda, Seth Butera  yavuze ko ubwo buryo bwagombye kugenzurwa kugira ngo budateza Leta igihombo.

Yagize ati “Abakoresha ubwo buryo baje tukaganira nibyo byaba byiza, …urumva ko byabangamira imikorere ya za hoteli ntibanditse nk’abakora ibikorwa by’ubucuruzi.

Hagomba kubahirizwa  umurongo wo gukora ubucuruzi twese tuzi mu gihugu, mbyutse nkavuga ko inzu yanjye nyishyize  kuri internet igiye gukodeshwa,  ni ikibazo mu gihe hari ufite ibyangombwa unasora.”

Uburyo bwinjiza za miliyoni z’amadolari

Muri Gashyantare 2011, Airbnb  yatangaje ko uburyo bwo gukodesha inzu bwagiye bwinjiza akayabo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Nyuma y’umwaka umwe iyo sosiyete yatangaje ko yinjije miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika avuye mu bishyuye amacumbi (reservation). Uwo mubare waje kwiyongera wikuba kabiri mu gihe cy’amezi atanu yakurikiyeho, ikindi gitangaje ni uko ayo mafaranga yinjizwa n’amacumbi ari hanze ya Amerika ahatangiriye ubwo buryo.

Abantu basaga miliyoni 15 bitabiriye ubwo buryo kugeza mu Kuboza 2013, ni ukuvuga abakodesheje inzu, mu gihe abari bafite inzu zikodeshwa basaga ibihumbi 250.

 

Mu bihugu bimwe bagirira amakenga Airbnb

Mu bihugu bitandukanye ubu buryo bwageze mbere usanga bagenda bashyiraho amabwiriza n’amategeko yo guhangana n’ibibazo bushobora guteza byaba iby’umutekano muke n’ibindi.

Intumwa nkuru ya leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri leta ya New York  yatangaje ko ibikorwa biterwa na Airbnb biteza umutekano muke kugeza ku kigero cya 72% by’ibindi bikorwa biteza uwo mutekano muke.

I Berlin mu Budage, hahagaritswe ibikorwa bya Airbnb basaba ko izo nzu zajya zikodeshwa by’igihe gito nabwo, bugakoreshwa ari uko abayobozi batanze uruhushya.

Mu Bufaransa guhera muri Gashyantare 2016  hatanzwe itegeko ry’uko umugenzuzi wa leta agomba kugenzura inyubako zose zifashishwa muri ubwo buryo, ndetse hagafatirwa ibyemezo ba nyir’inzu  mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Ubwo buryo ariko bushimwa ko butuma abaturage batera imbere n’ubukungu bw’igihugu bukazamuka ariko hoteli zigataka igihombo kuko amafaranga zinjizaga agabanuka.

 

Ntakirutimana Deus