Umunyarwanda ukekwaho Jenoside yafatiwe muri Cameroun ku busabe bw’u Bufaransa

Philippe Hategekimana wahoze ari umujandarume mu Rwanda, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yafatiwe muri Cameroun.

Ikinyamakuru le 360 dukesha iyi nkuru cyanditse ko uyu mugabo wahoze ari umujandarume mu yahoze ari komini Nyanza, afite ipeti rya ajida shefu(adjudant-chef) yafatiwe i Yaounde muri Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2018.

Ubutabera bw’u Bufaransa bwasabye ko atabwa muri yombi dore ko yari yarafashe ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Ndetse ngo yari yarahinduye amazina yitwa Philippe Manier.

Akekwaho kugira uruhare muri jenoside mu bice bitandukanye bya Butare ndetse no kuyitegura muri Mata 1994. Ashinjwa kandi kwica uwari Burugumesitiri w’Umututsi.
Hategekimana yahunze u Rwanda nyuma ya jenoside. Mu Bufaransa yari atuye mu gace ka Rennes kari mu Burengerazuba bw’u Bufaransa. Yaje kuva mu Bufaransa ajya muri Cameroun aho yafatiwe.
Umuryango ugamije gushakisha Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside bihishe mu Bufaransa (Collectif des parties civiles pour le Rwanda-CPCR) uyoborwa na Alain Ghautien wari waratangiye iperereza kuri uyu mugabo muri Nzeri 2015.
Iryo perereza ryagaragazaga ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku misozi ya Nyamure, ahiciwe abatutsi benshi ndetse no ku musozi wa Nyamugari ahiciwe abasaga 300 bagerageza guhunga.

Gusa ahakana uru ruhare akekwaho. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.