“Kugaragaza ibitagenda ntibikiri ukuregana”

 

Ikarita nsuzumamikorere yazamuye imyumvire y’abaturage n’ uruhare rwabo mu igenamigambi .

(Community Score Card- CSC) ni uburyo bwo guhuriza hamwe abayobozi n’abaturage bakagaragaza ibyakorwa mu buryo bw’igenamigambi, bushyirwa mu bikorwa biciye mu mushinga ugamije kongera uruhare rw’abaturage muri politiki na gahunda za leta(PPMA

Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Norvegian people’s Aid(NPA).

Mbere abaturage ngo bajyaga batinya kugaragariza ibibazo bibangamiye no gutangira ibyifuzo byabo, mu ruhame kuko ngo babyitaga kuregana bigatuma abenshi bifata ntibabigaragaze. Ibi bigaragazwa na Banguworora Marie utuuye mu Kagari ka Gisiza, Umurenge wa Muyumbu wo mu karere ka Gakenke.

Ati “Mbere iyi gahunda y’ikarita nsuzumamikorere itaratangira n’aho itangiriye, mu mizo ya mbere kugaragaza ibibazo cyari ikibazo, umuturage yazamuraga ikibazo, abandi bati ‘ni ukuregana, ariko ubu hari impinduka, ubu babyibonyemo 100% rwose.”

Ubu abaturage basigaye bagaragaza ibibazo bikomeye biciye mu buryo bw’iyi karita, kandi ibibazo byaabo bikagezwa hejuru, ku buryo binakemuka. Atanga urugero rw’ikibazo cyacitse mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kigatinda gukorwa mu buryo burambye kugeza cyishe abaturage 10, bagaragaza ikibazo cyacyo gikemuka nyuma yo gusasa inzobe.

Ati “Ikiraro cya Cyacika cyari cyaracitse[gihuza imirenge ya Rushashi na Muyongwe], cyari ikibazo cy’ingutu cyari kituremereye.. numva ku karere barampamagaye ngo mbabwire abantu bamaze gupfa, ndabababwira, tubasaba ko twagikora , abaturage tugashyiraho ingufu na leta ikazishyiraho. Bahamagaye gukora umuganda wa mbere, eee ee!!!, byari ibintu byiza cyane. Ubu cyarakozwe mu buryo bukomeye, ubu hariho beto nta muntu uhereutse gupfa, natwe twumva twishimye cyane. Cyarangiye muri 2017.”

Mu Murenge wa Muyumbu batuyemo bari bafite ikibazo cy’ivuriro kugera kuryo bitaga ko ribegereye bakoresha amasaha abiri kugerayo.

Ati “Abantu baremberaga mu rugo, abandi bakabyarira mu nzira mbere yo kugera ku kigo nderabuzima twakwita ko cyari hafi aho. Ikibazo twarakizamuye bagiha imbaraga muri 2014 duhita tukibona, ikigo cyiza cyane.” Bakemuriwe kandi ibibazo by’amashanyarazi, n’iby’amazi bari bafite.

Niyomutoni Madeilene wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo avuga ko bafatanyije kwiyubakira ivomo bakareka kuvoma ibinamba. Ibi byatangiye guhera muri 2011, PPIMA itangira ibikorwa byayo muri ako karere. Nyuma ubuyobozi bwazanye ibikoresho, abaturage bitabira umuganda muri 2012 babona amazi meza.

Bamwe mu bayobozi bahagarariye uturere umushinga PPIMA ukoreramo bavuga ko wabafashije mu bikorwa byinshi byatumye ndetse n’uturere twabo twigira imbere ku myanya twari dufite mu mihigo y’uturere.
Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere(RGB), Prof Shyaka Anastase avuga ko ikarita nsuzumamikorere yafashije byinshi mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Ni uburyo bw’umwimerere bw’Abanyarwanda bwo kwishakamo ibisubizo… Ikintu cyose cyose mu gihugu cyacu kigamije guha abaturage ijambo , kigamije gutuma ibibazo byabo bikemuka, kigamije gutuma bahabwa serivisi nziza cyakorwa na sosiyete sivile, cyakorwa n’umuryango ushamikiye ku idini, abikorera, inzego za leta kiradushimisha.

Akomeza agira ati “ Icyo tumaze kugenda tubona ni uko hari ibyo babona[abafatanyabikorwa], natwe tuba twabonye tunyuze mu zindi nzira z’ubushakashatsi. Icyo twifuza gukora ni uko ubwo bufatanye bwiyongera. Ibigaragaye mu ishusho yuko abaturage babona imiyoborere, iyi karita ngenzuramikorere ikabikoresha, kugirango ibibonere ibisubizo vuba, ibyo babonye tukifuza ko bakorana n’zindi nzego , icyo twifuza nuko iyi mikorere ikomeza mu rwego rwo gufasha abaturage.”

Ubwo hamurikwaga raporo y’ikarita nsuzumamikorere(Community Score Card- CSC) y’umwaka wa 2017, ku wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018, Umuyobozi wa NPA mu Rwanda, Ntahobari Noel yavuze ko intego nyamkuru y’iyi karita ari ugufasha abaturage bose kugira uruhare mu igenamigambi ry’ingengo y’imari, ishobora kwifashishwa mu gukemura ibibazo bahura nabyo aho batuye.

Raporo yamuritswe igaragaza ko kuva muri Mutarama kugera muri Kamena 2017, ibibazo bisaga 150 byagaragaye mu turere uyu mushinga ukoreramo, ibigera kuri 23% byamaze gukemurwa, 32 biri gukorwaho, mu gihe ibigera kuri 45% bigitegereje gukemurwa.

Mu byagaragaje kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza muri uyu mwaka wa 2017,ibigera kuri 24% byabyo byarakemutse, 43% biri gukorwaho, mu gihe hasigaye ibindi 33% bisigaje gukemurwa. Bimwe mu bibazo bidakemurwa ngo usanga hari ibiterwa no kubura ingengo y’imari yo kubikemura, ariko ngo ibisibye bishyirwa ku rutonde rw’ibizakorwa mu mwaka ukurikiyeho.

Umushinga PPIMA ukorera mu turere mu tugari 108 two mu mirenge 54 igize uturere umunani mu Rwanda, ari two Gakenke, Burera, Gatsibo, Ngororero, Nyagatare, Nyabihu, Nyaruguru na Nyamagabe.

1 thought on ““Kugaragaza ibitagenda ntibikiri ukuregana”

  1. Ku binyanye n’isuzumamikorere bigaragara ko n’ubwo abayobozi bagenzura isuku mu midugudu,ku nsengero cyane cyane mu ngo z’abaturage,ugenzuye aho bakorera cyane cyane ku biro by’utugari hamwe na hamwe usanga nta bwiherero bwiza buhari.Ubuyobozi bukuru bukwiye kubiturebera nabyo.Ibiro bimwe bisakajwe amategura bityo hakava kenshi,imvura yagwa amahindu akanyagira abugamyemo,inyubako zimwe zirashaje.Ubwo isuku yimakajwe,dukwiye nabyo kubireba,ibiro nabyo bikaba intangarugero.

Comments are closed.