Musanze: Umwana wishwe n’inkongi yagezwe amajanja kenshi, batandatu barafunze

Umwana w’umukobwa w’imyaka 2,5 uherutse gupfira mu nzu yakingiranywe n’ababyeyi be ngo yagezwe amajanja kenshi, birakekwa ko abamuhigaga ari bo bamwishe.

Ibi ni ibivugwa n’abaturage bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze baturanye n’urugo yabagamo mbere yuko apfa ku Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018 ahagana saa tatu z’ijoro.

Uyu mwana ngo yigeze kubura iminsi itatu nyuma aza kuboneka. Bigaragaza uko yahigwaga.

Umuturage ati ” Andi makuru twabonye muri ino minsi ni uko uwo mwana rimwe bamwibye yajyanye n’ababyeyi be mu Kiraho(hafi y’aho batuye), baza kumubiba arabura amara iminsi 3. Ariko yaje gushakishwa araboneka.”

Muri iyo minsi kandi ngo yigeze guhabwa uburozi aza kubukira. Hanavugwa ko yigeze gusukwa peteroli mu matwi.

Abageze mu nzu yapfiriyemo bibaza byinshi birimo kuba mu nzu hahiye umwana na matora gusa.

Umwe mu baturage ati “Twinjiye mu nzu dusanga umwana ibyo yari aryamyeho byahiye byashize, umwana na we byarangiye.”

Umugabo wo muri ako gace ati “Twe turi gukeka ko ari nk’abagizi ba nabi baba banyujije nk’ibyo gutwikisha mu idirishya kubera ko baryishye.”

Yunganiwe n’umugore baturanye wavuze ko bibaza niba ari peteroli, lisansi, buji cyangwa umwambi w’ikibiriti bacishije muri iryo dirishya basanze ryishwe. Ikindi aheraho ni uburyo basanze matela yari iryamyeho uwo mwana ariyo yahiye gusa ibindi byo mu nzu ntibishye.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene yatangarije RBA ko urupfu tw’uyu mwana rukurikiranyweho abantu batandatu barimo na nyina w’uyu mwana.

Ati ” Hari ababaye bafashwe, polisi iri kubabaza ndetse yahereye kuri mama na papa babanaga n’uwo mwana. Abamaze gufatwa bari kuri polisi baragera kuri 6.”

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru CIP Hamduni Twizerimana avuga ko bari gukora iperereza ngo bamenye icyateye inkongi yahitanye uwo mwana.

Uwaramuka ahamwe n’icyaha cy’urupfu rw’uyu mwana yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu giteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana icyaha mu Rwanda mu ngingo ya 140.