Ralga yabonye umuyobozi mushya witezweho guhangana n’icyasha cyayivugwagaho

Amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe cyangwa asaga yashoboraga gufasha ushaka akazi muri leta kuba yakabona n’iyo yaba nta bumenyi yagaragaje ko afite bwazagirira akamaro Abanyarwanda, biciye mu bizamini byatangwaga na Ralga.

Ibi ni bimwe mu bitangazwa n’abavuga ko baziranye n’ababonye akazi mu nzego za leta biciye muri ubu buryo.

Ibi ni bimwe mu byo umuyobozi mushya wa RALGA, Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali, Bwana Ladislas Ngendahimana agomba guhangana nabyo mu buyobozi bushya bw’iri shyirahamwe yaherewe inshingano zo kuriyobora mu cyumweru gishize.

Ngendahimana yasimbuye Rugamba Egide wahoze ku buyobozi bwa Ralga. Uyu Rugamba mbere yo guhabwa izi nshingano  yahoze ari umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(Minaloc).

Ralga yari ifite inshingano zirimo kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z’ibanze no gutanga ibizamini muri izi nzego, nyamara izi nshingano zo gutanga ibizamini zimaze iminsi zihagaritswe kubera imikorere itaravuzweho rumwe mu mitangireby’ibi bizamini.

Ngendahimana asanzwe ari umuyobozi muri Minaloc uvugwaho imikorere myiza, bishobora gutuma ahangana n n’ikimenyane n’icyenewabo byavuzwe muri Ralga ku buryo yitezweho kuzayizamura akayihanaguraho icyasha yavuzweho mu bihe byashize, byanagaragajwe na bamwe mu bahoze ku bayobozi b’uru rwego ubwo bahagarikaga bamwe mu barimu bari barahaye inshingano zo gutanga ibizamini no kubikosora.

Ubunararibonye afite mu gukorana n’inzego z’ibanze, yanabereye umuvugizi w’urwego ruzihuza (Minaloc) ni bimwe mu bishobora gutuma anoza akazi k’uru rwego.

Rugamba Egide aherutse kwandika asezera ku buyobozi bwa Ralga. Ubu buyobozi bwahise buhabwa by’agateganyo Mpembyemungu Winifirda, umuyobozi wungirije muri uru rwego wanahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze.

Inshingano zo gukoresha ibizamini zeguriwe uturere. Gusa usanga hari abatanyurwa n’iki gitekerezo kuko ababikoresha bashobora gushyira mu myanya abo bashaka.