I Burasirazuba: Hagiye kuvugururwa ubukerarugendo bwitezweho kurengera ibidukikije

Kenshi ibidukikije mu ntara y’i Burengerazuba byakunze kuvugwa ko byangijwe n’ibikorwa bya muntu, biciye , bamwe bakavuga ko amapfa yakunze kuyibasira ariyo nkomoko, muri iyi ntara harateganywa kunoza ubukerarugendo bwitezweho kuzafasha gukomeza kubungabunga ibidukikije.

Muri iyi ntara hari kwigwa uko amahirwe ahari yayiteza imbere mu bukerarugendo. Ahantu nyaburanga n’ahandi hari amateka anyuranye arimo ay’urugamba rwo kubohora igihugu nk’i Kagitumba ku mupaka, aho ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zinjiriye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, n’ahaguye intwari Fred Gisa Rwigyema i Nyabwishongwezi ni hamwe mu havuzweho kuba hatunganywa, ba mukerarugendo bakajya bahasura. Aha hiyongeraho inzuzi n’ibiyaga  nabyo byatunganywa bikajya bisurwa.

Guverineri w’intara y’i Burasirazuba, Mufurukye Fred avuga ko ubu bukerarugendo buzafasha mu kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Ati “Bizakomwa kugirango birindwe kuba byafatwa nabi. Mwabonaga ko nko ku rutare rwa Ngarama, bamwe bari baratangiye kuhubaka, ibyiza byaho bizabungabungwa kandi biri mu bidukikije.”

Uretse ibi kandi hari ahateganyijwe kuba hatunganywa haterwa ibiti n’ibyatsi bifasha mu kubungabunga ibidukikije, urugero ni nk’aho ahantu bacumbika(camping sites) hazaterwa byatsi, haterwa n’ibiti bitanga umwuka mwiza. Hari kandi ibiyaga n’ibishanga bizabungabungwa muri iyi ntara ifite ibiyaga 31 kuri 34 biri mu Rwanda.

Ku mihanda izubakwa n’itunganywa naho hazaterwa ibiti bifasha mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima bifasha mu gutanga umwuka mwiza ukomoka ku bimera.

Mu nama iri kurebera hamwe amahirwe ari mu ntara y’i Burasirazuba yayiteza imbere mu bukerarugendo yabereye i Nyagatare kuwa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019.

Ahantu hatandukanye hagaragajwe muri iyi ntara, harimo umusozi wa Nyirafumbwe uherereye muri Rwamagana, Utubindi twa Rubona muri Gatsibo, urutare rwa Ngarama  narwo ruri muri Gatsibo, (Urutare rwa Ngarama ruriho ibirenge by’umwami Ruganzu, amajanja y’imbwa ze), hari kandi ahitiriwe Rudahigwa i Mimuri muri Nyagatare, I Nyabwishongwezi (ahiciwe intwari Gisa Rwigema muri Nyagatare n’ahandi.

Ntakirutimana Deus