Musanze :U Rwanda rwungutse hoteli yitiriwe ingagi ishobora gufungurwa na Perezida Kagame
Sosiyete Singita ifite inkomoko muri Afurika y’Epfo, yatangije hoteli mu Rwanda yitiriwe izina ry’ingagi Kwitonda, imwe mu zari zishaje yapfuye mu myaka ishize.
Iyi hoteli yitwa Singita Kwitonda lodge igiye gutahwa ku mugaragaro kuwa Kane tariki ya 1 Kanama 2019. Iherereye ahitwa i Kagano mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze. Igizwe n’ibyumba bigezweho 8 bikikijwe n’inzu (villa) zitangirwamo serivisi zitandukanye.
Inyubako ya Singita Lodge yahawe izina ‘Kwitonda’, yitiriwe ingagi y’ingabo yapfuye mu 2012 ifite imyaka 40, icyo gihe ikaba yarabonetse itagihumeka nyuma y’iminsi yari imaze itagaragara mu muryango wayo; yazize urw’ikirago.
Singita Kwitonda Lodge izuzura itwaye miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika, yatangiye kubakwa ku wa 31 Kanama 2017, ni yo nzu ya mbere Singita igize ifasha abantu kureba ingagi, mu bihugu byose ifitemo ibikorwa. Yubatse ku buso bwa hegitari 72 aho ibirunga bitangirira; uyirimo aba yitegeye ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura.
Byitezweho ko izatuma abasura pariki y’Ibirunga biyongera, dore ko ije mu mubare w’izindi hoteli zituranye bya hafi n’iyi pariki. Izagira kandi uruhare mu ibungabungwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije birimo ibimera n’ingagi.
Iyi hoteli kandi itatswe n’ibikoresho gakondo byakorewe mu Rwanda, birimo ibikoze mu ibumba n’iby’ubugeni byakorewe mu Rwanda.
Igizwe n’inzu umunani buri imwe ifite icyumba kimwe cyo kuraramo, imwe ifite ibyumba bibiri n’indi yo ku ruhande ifite ibyumba bine ndetse n’inzu (villa) itangirwamo serivisi zitandukanye
Izagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu gihe kirambye nk’icyerekezo cy’imyaka 100 iki kigo cyihaye mu gushyigikira ibinyabuzima muri Afurika. Ibyo bizagerwaho biciye .u gutera ibiti bisaga ibihumbi 60 mu nkengero z’iyi hoteli no gufasha abana bato kugana ishuri; ishinga iry’incuke.
Isezeranya kandi ko izafasha u Rwanda mu gushaka uburyo bwo kuzamura aho ingagi ziba ariko ikita no ku gushyigikira abaturiye ibirunga kubaka ubushobozi bw’ubukungu buzahindura ubuzima bwabo.
Muri iyi hoteli urimo ahashobora gutangirwa serivisi zo gusura ingagi, gutembera muri pariki n’ibindi.
Ku ikubitiro izakoresha abakozi 70 barimo n’abanyarwanda. Abayituriye bazahugurwa mu kwakira abakiliya n’indi mirimo nkenerwa muri hoteli; bivuze ko hari abamaze guhabwamo akazi.
Ibiciro byo kurara muri iyi hoteli biri hagati y’amadolari 1750 na 8050.
Singita imaze gufungura amashami hirya no hino muri Afurika mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Tanzania aho imaze kuhafungura hoteli zo mu bwoko bwa Lodges 12 zigezweho. Muri Tanzania hari (Singita Lamai na Singita Grumeti), muri Zimbabwe (Singita Pamushana Lodge) no muri Afurika y’Epfo (Singita Kruger National Park na Singita Sabi.
Mu 2017, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $438, mu gihe intego ya 2024 ni uko ruzabusaruramo miliyoni $ 800.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze butangaza ko bumaze kugira hoteli 37 muri aka karere.
Singita izatanga amahirwe yihariye yo kureba ingagi
Imirimo yo kubaka iyo nzj yatangijwe ku wa 31 Kanama 2017.
Singita Grumeti muri Pariki ya Serengeti muri Tanzania
Singita Grumeti muri Tanzania
Singita Lamai muri Pariki ya Serengeti muri Tanzania
Singita Lamai muri Tanzania, ni imwe mu nyubako zigezweho kuri ba mukerarugendo
Singita Lebombo Lodge muri Afurika y’Epfo
Singita Lebombo Lodge yo muri Afurika y’Epfo ifite urwogero ruteye amabengeza
Singita Pamushana Lodge muri Zimbabwe, urebeye ahirengereye
Singita Pamushana Lodge muri Zimbabwe.
Ntakirutimana Deus