Hari abahakana jenoside birababaje, byankoze ku mutima birenze ubunyamaswa-Umuyobozi wa OMS

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku rwego rw’Isi(OMS),  Tedros Adhanom watunguwe n’ubunyamaswa bwakoranywe Jenoside yakorewe Abatutsi, aratangaza ko aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere nyuma y’imyaka mike ruvuye muri iyo jenoside, bikwiye kubera isomo ibindi bihugu ko ubumwe ari ishingiro ry’iterambere rirambye.

Ibi yabitangaje ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata ruherereye mu karere ka Bugesera. Nyuma yo kurusura  nokunamira imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 45 no gushyira indabo ku mva baruhukiyemo, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bibabaje, ariko ko bikwiye kubera amahanga isomo.

 

Tedros Adhanom yunamira imibiri y’abishwe muri jenoside

Mu butumwa yatanze, yagize ati “Nkuko mubizi hari abahakana birababaje. Ibi byarabaye kandi ntibikwiye ko byakongera kubaho ukundi. Byakoze ku mutima birenze ubunyamaswa [nta bumuntu burimo], ariko icy’ingenzi ni ukwigira ku byabaye no guharanira ko bitazasubira. U Rwanda rwabikuyemo isomo niyo mpamvu uyu munsi rwunze ubumwe kandi biragenda neza. n’isi rero ikwiye kurwigiraho.”

Tedros Adhanom ashyira indabo ku mva

Abayobozi batandukanye bakunze gusura inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu gihugu, bakomoza ku kuba yarakoranywe ubunyamaswa, bakagaragaza uburyo umuryango mpuzamahanga watsinzwe mu bijyanye no kuyihagarika, kandi bagashima aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, dore ko nyuma yayo rutaheranywe n’ayo mateka ngo rwibagirwe guteza abarwo imbere.

Abayobozi bombi berekwa uburyo jenoside yakozwe